Menya ubuzina bwa Masai Ujiri wahawe ubutaka... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva ku wa Gatandatu tariki 13 Kanama i Kigali muri BK Arena, hari hari kubera umuhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe urubyiruko mu iserukiramuco ryo ku rwego rwa Afurika (Giants of Africa Festival), umuhango witabiriwe n'ibihangange binyuranye ku Mugabane wa Afurika harimo na Perezida Paul Kagame w'u Rwanda.

Mbere y'uko Perezida Paul Kagame afata umwanya w'ijambo, yahawe ikaze n'uwitwa Masai Ujiri wabanje kumuvuga ibigwi mu marangamutima menshi, agira ati 'Ndagukunda Kagame, uri inshuti, uratangaje (...) Sinitaye ku byo amahanga avuga tuzakomeza dutere intambwe tube ibihangange muri Africa'.

Ubwo Perezida Paul Kagame yabagezagaho ijambo ry'uwo munsi, nk'uko yabyivugiye yashimye Masai Ujiri bitari gusa, kuba yari amwakirije amagambo meza, ahubwo nanone kuba ari we wagize uruhare rw'ingenzi muri iryo serukiramuco ryiswe Giants of Africa.

Ni byiza ko turebera hamwe byinshi bitandukanye byerekeye kuri uyu mugabo Masai Ujiri, Nyakubahwa Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yashimye biturutse ku gitekerezo cyo guhuza urubyiruko rwa Afurika biganisha ku buhangange bw'uyu Mugabane.

Ni umukinnyi wabigize umwuga n'uvuga rikijyana mu mukino wa Basketball muri Nigeria na Canada akaba ari na Perezida w'ikipe ya Toronto Raptors yo muri Canada, ibarizwa mu ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball (NBA).


Ni impirimbanyi yashinze umuryango wa Giants of Africa (ibihangange bya Afurika) mu 2003 igamije kuvumbura impano mu mukino wa Basketball aho iserukiramuco ryayo rya mbere ryabereye muri Nigeria.

Ubuto bwe

 Masai Ujiri ari guteza imbere urubyiruko rwo muri Afurika


Yabanje gukunda Football nyuma yiyumvamo Basketball

Masai Michael Ujiri yavutse tariki 7 Nyakanga 1970, avukira mu Bwongereza. Kuri ubu afite ubwenegihugu butatu aribwo kuba ari Umwongereza, Umunya-Nigeria n'Umunya-Canada.


Yavukiye i Bournemouth mu Bwongereza, kuri Papa we w'Umunya-Nigeria na Mama w'Umunya-Kenya. Ababyeyi be bari abanyeshuri b'Abanyamahanga mu Bwongereza.


Nubwo yavukiye mu Bwongereza, yakomeje gutsura umubano ukomeye mu bihugu kavukire by'ababyeyi be (Nijeriya na Kenya) binyuze mu muryango we.


Umuryango we waje gusubira muri Nijeriya afite imyaka ibiri, akurira i Zaria, muri Nijeriya. Akiri muto, yabanje gukina umupira w'amaguru, nyuma aza kubona ko ashishikajwe cyane n'umukino wa Basketball nk'umwana w'imyaka 13.


Mu bwana bwe yakundaga Hakeem Olajuwon, ikirangirire muri NBA, nawe wari umunya Nigeriya.


Ku bw'umuhate we, ababyeyi baje kumwemerera banamufasha gukurikirana inzozi ze muri Kaminuza yinjira muri imwe mu makipe akomeye yo mu Burayi.

Amateka ye nk'umukinnyi wa Basketball i Burayi

Masai Ujiri ari mu bakinnye Basketball bakize cyane. Abarirwa arenga miliyali $5.


Ujiri nk'umukinnyi, yakoresheje igihe cye cyose akinira amakipe y'i Burayi. Mbere yo kwiga Kaminuza, Ujiri yakinnye shampiyona imwe mu ikipe Solent Stars mu irushanwa rya Basketball icyiciro cya 3.


Yaje gukinira iyitwa Derby Rams mu Bwongereza. Nyuma yasubiye muri Solent Stars, rimwe na rimwe akajya akinira n'iyitwa Tournai-Estaimpuis mu Bwongereza.


Byaje gukurikirwa no kugaragara rimwe gusa mu ikipe yitwa Hemel Royals.Nyuma Ujiri yamaze amezi atatu muri Finlande akinira BC Nokia, aho yakinnye imikino ibiri ya pre-season mbere yo kurangiza amasezerano ye.


Impano yo gukina yayisubikiye mu gihugu cya Denmark.

Inzira yo kuba ikirangirire no kugira inshingano zikomeye mu mukino wa Basketball ku Isi yose

Masai Ujiri akunda cyane Perezida Kagame

Mu mwaka wa 2002, Nyuma yo kuba umukinnyi usanzwe (udashamaje cyane) i Burayi, Ujiri yabaye ureba akanahitamo impano z'abakinnyi mu kumenya abashoboye n'abadashoboye (Scouting) ahera mu ikipe ya Orlando Magic nyuma aza kujya muri Denver Nuggets zombi zo muri Amerika.

Muri 2008, yaje kuba uwunganira abayobozi b'ikipe Toronto Raptors yo muri Canada.


Masai yagarutse muri Nuggets mu mwaka wa 2010 nk'umuyobozi mukuru (general manager) akaba na visi Perezida mukuru w'ibikorwa bya Basketball muri iyo kipe, aho yari afite amahirwe yo kugira uruhare mu ifatwa ry'imyanzuro ikomeye muri iyi kipe bituma yigaragaza, ayikura mu bihe bibi yari irimo.

Kubera iyo mpamvu mu 2013, Masai Ujiri yagizwe umuyobozi mwiza w'umwaka muri NBA. Muri shampiyona yakurikiyeho, yagarutse muri Toronto Raptors nk'umuyobozi mukuru.

 Masai Ujiri yifuza ko Afurika yigira ntikirukire mu burengerazuba bw'Isi

Mu mpeshyi ya 2016, Masai yeguriye imirimo ye Jeff Weltman nk'umuyobozi mukuru, ajya ku mwanya wa Perezida w'ibikorwa (president of Basketball operations) muri Toronto Raptors.


Masai Ujiri, Nka Perezida yakoze ibishoboka mu kubaka amateka n'intsinzi mu buryo burambye, afasha ikipe ya Toronto Raptors, gutwara bwa mbere shampiyona ya NBA muri 2019.

Imibereho bwite ya Masai Ujiri


Masai yashakanye n'umunyamideli Ramatu Ujiri. Uyu muryango ufite abana babiri, bombi bakaba ari Abanya-Canada.

Ujiri yatangaje ko yibona nk'umuturage wa Canada ndetse n'umuhungu wa Afurika. Uyu mugabo yemeje ko afite ubwenegihugu bwa Canada kandi akanagira pasiporo yemewe y'iki gihugu.

Ujiri yiswe 'The Officer of the Order of Canada' nk'umuntu w'indashyikirwa

Muri uyu mwaka wa 2023, Ujiri yiswe 'Officer of the Order of Canada' nk'uwakoze ibikorwa by'akataraboneka muri Canada.


Kwitwa 'Officer of the Order of Canada' muri iki gihugu ni icyubahiro gihabwa abantu bagize uruhare rukomeye bakanagaragaza ubudashyikirwa n'ibyo bagezeho mu nzego zabo. Ni kimwe mu byubahiro bikomeye bya gisivili muri Canada.

Iri serukiramuco rya Giants of Africa riri kubera i Kigali mu nyubako ya BK-Arena ryatangiye tariki 13 rikazarangira tariki 19 Kanama. Riteguye mu buryo butandukanye rihuza imikino ya Basketball, umuco impano n'ibindi bikorwa rusange bihuza abaturage.

Giants of Africa yitabiriwe n'urubyiruko 250 ruturutse mu bihugu 16 byo muri Afurika.

Masai Ujiri  mu 2021 yahawe inkondabutaka ku butaka bwa hegitari 2,4  i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Inkondabutaka ni uburyo bwo gutunga ubutaka bushingiye ku masezerano Leta igirana n'umuntu imuha uburenganzira busesuye kandi bwa burundu.

Agiye  gukoresha ubu butaka mu bikorwa birimo kuhubaka hotel (Boutique hotel), restaurannts, amaguriro y'ibicuruzwa bitandukanye, ibibuga bya basketball na tennis na serivisi zijyanye n'iyi mikino.

REBA HANO IKIGANIRO

">

Umwanditsi: Jado Tumukunde



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133197/menya-ubuzina-bwa-masai-ujiri-ufite-ubwenegihugu-butatu-video-133197.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)