'Mere du Verbe' yizihije imyaka 29 imaze, hun... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikigo Mere Du Verbe cyashinzwe mu mwaka wa 1994, gitangizwa na Vito Misuraca afatanije na Mama Emma. Bagishinga, bari bagamije kwita ku bana batishoboye no kwita ku bana b'imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Vito Misuraca afatanije na Mama Emma batangije urugo (Orphelinat Mere du Verbe) rwakira imfubyi, umwe aba Papa undi aba Mama, batangira urugendo rwo kurera abana baturutse mu duce dutandukanye, batangira kubaha uburere, urukundo, babamenyera n'ibindi byose byari bikenewe mu buto bwabo.

Nyuma haje gushingwa ishuri rya Mere du Verbe kugira ngo aba bana bahabwe ubumenyi, haza kubakwa n'ivuriro kugira ngo aba bana bahabwe ubuvuzi bw'ibanze bitabweho.

Mu 2011 hashinzwe Assosiation Mere du Verbe iyobowe na Salvatore Misuraca Giuseppe utuye mu Butaliyani, akaba yungirijwe na Kamaliza Adelphine. Yashinzwe hagamijwe gukomeza kwigira hamwe iterambere ry'iki kigo.

Kuwa 15 Kanama 2023 umunsi mukuru kuri Kiliziya Gatolika w'Ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya, urugo rwitiriwe 'Nyina wa Jambo' rwizihije imyaka 29 rushinzwe, bamwe mu baharerewe, abahiga, abayobozi n'abandi, baratarama bishimira ibyagezweho.

Bibukijwe amateka n'ibihe bikomeye byaranze uru rugo rwabaye ikigo cya Mere du Verbe, ndetse bashima Imana ku bwo kugera kuri byinshi babifashijwemo na Yezu ndetse n'umubyeyi Bikiramariya Nyina wa Jambo.

Ibi birori byatangijwe n'Igitambo cya Misa, aho Padiri Theogene, yagarukaga ku gaciro gakwiye guhabwa Umubyeyi Bikiramariya Nyina wa Jambo, umubyeyi uhebuje bose umugisha, urinda abana b'Imana afatanije na Yezu umuhungu we ndetse n'Ubutatu Butagatifu.

Ubwo Padiri yatambutsaga ijambo yagennye kuri uyu munsi, yarisoje agira ati 'Harakabaho ubuvandimwe, harakabaho ubukirisitu, harakabaho urugo rwa Mere Du Verbe, harakabaho Nyina wa Jambo'.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cya Mere du Verbe, Habiyambere, yashimye ubufatanye bwa buri wese kugira ngo hagerweho ibi birori byateguwe, bigahuza abanyeshuri ababyeyi n'abayobozi bakishimana, bakishimira n'ibyiza byagezweho birimo kwita ku bana bari imfubyi kugeza bakuze.

Kamariza Delphine uhagarariye Assosiation Mere du Verbe, yasobanuye byinshi ku mateka yaranze iki kigo igihe cyashingwaga, ubutwari bwaranze ababyeyi bagishinze ari bo Padiri Vito na Mama Emma, bakaba ababyeyi b'impubyi ziturutse imihanda yose, ndetse ashima ubutwari bwagaragajwe na bamwe bakomeje kuba hafi aba bana, ubwo ababyeyi bakuru bamaraga gutabaruka.


Umuyobozi wa Association Mere du Verbe Kamariza Delphine yashimye abantu bose bitabiriye

Ibi birori byaranzwe n'imikino y'abana biga muri iki kigo, n'abahize cyera, binyuze mu makipe atandukanye yakozwe, hagamijwe kwidagadura, ndetse abatsinze bahabwa ibikombe n'ibihembo, barushaho kwishimirana.

Mu buryo bwo gususurutsa abitabiriye, hari hateguwe amatorero atandukanye arimo n'intore, aho babyiniye abitabiriye, bagatanga ibyishimo kuri buri wese wabarebaga, ndetse aya matorero yari yiganjemo abana bakiri bato.

Intego nyamukuru muri rusange y'Ikigo cya Mere du Verbe, ishingiye ku guteza imbere uburere bw'abana, imibereho yabo muri rusange, mu rwego rwo kubategura kugira ngo bazagire icyo bimarira mu buzima bwabo, abazabakomokaho, n'Igihugu cyabo, ndetse no kubaka umuryango nyarwanda urangwa n'urukundo.


Abarimo Padiri Theogene, Kamariza na Director Habiyambere, banejejwe n'ibirori byiza byitabiriwe n'abana bafitanye amateka n'iki kigo 

Bamwe mu babyeyi barerera muri iri shuri bari bitabiriye bifatanya n'abandi mu birori


Amakipe yakozwe hagamijwe gufasha abana kwidagadura, gusabana no gusakaza n'urukundo hagati yabo


Mere du Verbe yareze abana benshi bamwe bahinduka abagabo, ariko bakurira mu rukundo no kubaha Imana



Hatanzwe ibikombe ku makipe yatsinze imikino, ndetse hibukwa Padiri Vito wakundaga gushishikariza abana gukora imyitozo ngororamubiri


Urubyiruko rwari ruhari rwarishimye cyane ku bwo gukomeza gutekerezwaho no kwitabwaho n'iyo baba barakuze


Barezwe neza, bakurana ikinyabupfura, bahesha ishema iki kigo aho bajya hose


Hakaswe umutsima wo kwishimira isabukuru y'imyaka 29 Mere du Verbe imaze ishinzwe


Umunsi utazibagirana mu mateka mu kigo cya Mere du Verbe

AMAFOTO: Freddy Rwigema - InyaRwanda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133215/mere-du-verbe-yizihije-imyaka-29-imaze-hunamirwa-abayishinze-hanishimirwa-ibyagezweho-amaf-133215.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)