Ikigo gishinzwe ubumenyi bw'ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko imvura y'umuhindo y'uyu mwaka wa 2023Â izaba ari nyinshi iri hejuru y' isanzwe igwa mu gihembwe cy'umuhindo.
Iyi mvura biteganyijwe ko izatangira kugwa hagati ya tariki 3 n'10 nzeri 2023 . Kirehe niyo izagusha imvura nyuma y'Ahandi hagati ya tariki 2 niya 8 Ukwakira 2023.
Imvura y'umuhindo y'uyu mwaka ni nk'iyaguye mu gihembwe cy'Umuhindo wo mu 1997, 2002,2006.
Abahinzi basabwe kwegera inzego zishinzwe ubuhinzi zikabaha ubujyanama bujyanye n'iteganyihe ryatangajwe.
The post Meteo Rwanda yateguje ko imvura y'umuhindo izaba ari nyinshi appeared first on FLASH RADIO&TV.