Migi yateye umugongo Kiyovu Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mugiraneza Jean Baptiste Migi yateye umugongo Kiyovu Sports yamwifuzaga ahubwo yerekeza muri Musanze FC.

Ku wa Mbere w'iki cyumweru tariki ya 31 Nyakanga 2023 nibwo Migi yatangaje ko ahagaritse gukina umupira w'amaguru burundu.

Migi akaba yarahise avugwa mu ikipe ya Musanze FC ko agiye kuyijyamo kuba umutoza wungirije Sosthene Lumumba, umutoza mukuru wayo.

Mu gihe yari mu biganiro nayo ndetse yanamaze kumvikana nayo, nibwo Kiyovu Sports binyuze muri Mvukiyehe Juvenal, perezida wa Kiyovu Sports Company LTD yahise na we amuhamagara amubwira ko bamwifuza.

Ku mugoroba w'ejo hashize Migi wakuriye muri Kiyovu Sports, yahuye na Mvukiyehe Juvenal ariko amubwira ko yaba ahemukiye Musanze FC bavuganye ndetse akanayemerera.

Uyu munsi nibwo Migi ari buhaguruke i Kigali yerekeza i Musanze gusinya amasezerano ndetse ahita anatangira akazi.

Migi agiye kwerekeza muri Musanze FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/migi-yateye-umugongo-kiyovu-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)