Mike Kayihura yafashwe nikiniga yibutse uko... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho mu ijoro ryo kuwa Kane tariki 17 Kanama 2023, mu muhango wo kwizihiza ubuzima bwa Buravan wahuriranye no gutaha ku mugaragaro ishuri "Twaje Cultural Academy" ryigisha abakiri bato kuvuga neza ikinyarwanda, kubyina n'ibindi nk'imwe mu ntego Buravan yari afite.

Mike Kayihura waririmbye muri uyu muhango, yavuze ko ababazwa no kuba atarabashije gukorana indirimbo na Buravan 'kuko twari tubifite muri gahunda', kandi ngo bagiye bajyana muri studio ariko bikarangira batabashije gushyira akadomo ku ndirimbo yabo.

Yavuze ko 'hari byinshi byagendaga' biba byatumye batabasha gukora iyi ndirimbo nk'uko bari barabyiyemeje.

Kayihura yavuze ko afata Buravan nk'umuvandimwe we muto. Avuga ko nubwo Buravan yamusanze mu muziki, yashyizemo imbaraga nyinshi zatumye akundwa cyane, ibihangano bye birogera.

Ati "Uko yagendaga afata intera zitandukanye mu kuzamuka mu muziki, yahoraga ambwira ikintu kimwe kijyanye na 'Communication'.

Yavuze ko Buravan yahoraga amushishikariza kuganira n'abafana be kuko ariho umuhanzi akura ibitekerezo bishamikira ku muziki we.

Kayihura avuga ko Buravan yari umufana we ukomeye, ku buryo buri uko yasohoraga indirimbo baravuganaga kuri telefone akamubwira ko yakoze ibintu byiza. 

Avuga ko ibi ari byo bituma amufata nka Murumuna we mu buzima busanzwe, akaba Mukuru we mu muziki.

Uyu musore yaranzwe n'ikiniga, yibutse uko Buravan ariwe wamuhuje n'abahanzi ba gakondo batandukanye, yaba abakomeye n'abandi bakiri kuzamuka. Abikubira mu ijambo rimwe akavuga ko Buravan 'yari Malaika'.

Kayihura ati "YB aho uri hose ngira ngo nawe uri kubibona. Turacyakora ibyo twatangiye. Noneho hari na 'Foundation' turi guhuza n'abana bato, ururimi turi kururirimba, turi kuruvuga."

Mike asanzwe afitanye indirimbo 'Rasana' na Ruti Joel. Yavuze ko ubwo yashyiraga hanze iriya ndirimbo, yahuye na Buravan baraganira igihe kinini amubwira cyane cyane ku cyerekezo cy'umuziki we. Ati "Wadusigiye amateka meza. Kandi tuzakomeza tukuririmbire."

Mike yaririmbye muri uyu muhango acurangiwe na Jules, umucuranzi wa gitari wakoranye igihe kinini na Buravan. Yahisemo kuririmba indirimbo ebyiri ze 'Zuba ndetse na 'Kante' zakundwaga cyane na Buravan.

Umuhango wo kwizihiza ubuzima bwa Buravan witabiriwe n'abarimo Tom Close, Aline Gahongayire, Nel Ngabo, Ruti Joel, Ibihame by'Imana, Michael Makembe, Massamba Intore, Producer Clement, Bukuru Christian, Sharon;

Angel&Pamella, Uwitonze Clementine [Tonzi], Ben Kayiranga n'umufasha we, Sandrine Isheja Butera n'umugabo we, Muheto Divine wabaye Miss Rwanda 2022, Ngarambe Francois n'umugore we n'abandi.

Mushiki wa Buravan, Mutoni Raissa avuga ko ubuzima bwa Buravan bumuha amasomo menshi. 

Kuko yisobanukiwe akiri muto. Ngo ubwo yari afite imyaka 14, yababwiye ko azakora umuziki mu buryo bw'umwuga, kandi ababwira ko adashaka kuwukora mu buryo bwo kwishimisha. 


Mike Kayihura yatangaje ko we na Buravan bagerageje gukorana indirimbo, ariko Imana imwisubiza bataragera ku ntego bari bihaye 


Mike Kayihura ashima uko Buravan yamubaniye n'uburyo yamuciriye inzira mu muziki we- Kandi yamukanguriye kuririmba cyane mu Kinyarwanda

REBA HANO INDIRIMBO 'KANTE' BURAVAN YAKUNDAGA CYANE YA MIKE KAYIHURA

">

BURAVAN YAKUNDAGA KANDI INDIRIMBO 'ZUBA' YA MIKE KAYIHURA

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133316/mike-kayihura-yafashwe-nikiniga-yibutse-uko-buravan-yamuciriye-inzira-batarakoranye-indiri-133316.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)