Minisiteri yUrubyiruko yakiriye urubyiruko r... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 02 Kanama 2023, ni bwo urubyiruko rusaga 40 ruhuriye mu muryango wa VIA rwahuriye kuri Centre St Paul mu mujyi wa Kigali, mu gufungura ku mugaragaro uruzinduko rwabo ku nshuro ya munani mu Rwanda.

Ni urubyiruko bigaragara ko rukiri ruto, kuva ku myaka 18 kugeza kuri 35, rwaturutse mu bihugu birimo Cote d'Ivoire, Mali, Ghana, France, Netherland, Belgium, Burkina Faso, Congo, Senegal, u Rwanda n'ibindi bihugu bitandukanye byo muri Afurika. 

Uyu muryango ufite intego yo guhuriza hamwe urubyiruko rwo muri Afurika n'urw'ahandi mu kumenya amateka y'ibihugu bya Afurika, binyuze mu gusura ibyo bihugu no kumenya amateka yabyo. 

Basanzwe bagira ingendo nk'izi mu bihugu bitandukanye kuko nk'umwaka ushize basuye Cote d'Ivoire, none ubu hatahiwe u Rwanda kugira ngo narwo bamenye amateka yarwo ndetse barwigireho byinshi.


I Kigali mu Rwanda hateraniye urubyiruko rusaga 40, aho ruri kurebera hamwe uko bahuriza hamwe bakubaka umugabane wabo wa Afurika

Rev. Father Jean Paul Sagadou, niwe wagize igitekerezo bwa mbere, akanashinga umuryango wa VIA (Voyages d'integration Africaines) na RJIA awutangirira muri Burkina Faso aho akomoka, mu 2009. 

Mu gufungura iki gikorwa, yashimiye urubyiruko rwose rwitabiriye ndetse na Leta y'u Rwanda by'umwihariko Minisiteri y'Urubyiruko babahaye ikaze ndetse bakaba bakomeje no kubafasha muri uru ruzinduko.


Rev Father Jean Paul Sagadou (uwa mbere uhereye ibumoso) washinze ndetse akaba ahagarariye umuryango wa VIA 

Jean Paul yagize ati: 'Ndashimira urubyiruko mwese mwitabiriye iki gikorwa. Nagize igitekerezo cyo gushinga uyu muryango ngira ngo abantu bose by'umwihariko urubyiruko, duhirize hamwe imbaraga n'ibitekerezo mu kubaka umugabane wacu w'Afurika. 

Tugiye kumara iminsi 10 mu Rwanda, twiga amateka yarwo n'uko rwivanye mu mateka mabi yaruranze ubu akaba ari igihugu gikataje mu iterambere. Dushimiye u Rwanda rwatwakiriye kandi rukatworohereza tukaza nta Viza kugira ngo uru rubyiruko rubashe kugera aha.'

Rev. Father Alexis Ndagijimana akuriye ishami ry'uyu muryango ku rwego rw'igihugu mu Rwanda. Yagarutse ku mpamvu y'ishingwa ry'uyu muryango, ndetse n'intego y'uruzinduko rw'uyu mwaka igira iti 'Ubuntu, Building Africa Together.' Ugenekereje mu Kinyarwanda, iyi ntego iragira iti 'Ubuntu, reka dufatanye twubake Afurika.'

Rev. Alexis yagize ati: 'Muri twe (abatuye Afurika) hinjiyemo ikibi tutazi aho cyaturutse, ariko twabyanga twabyemera cyatwinjiyemo. Icyo tugomba gukora rero ni ukwishyira hamwe tukirinda kwivangura ngo ugende uvuga ngo ndi uwo muri Ghana, ndi uwo muri Mali cyangwa se ndi uwo mu Rwanda, oya ugomba kuvuga ko uri umunyafurika. 

Kubabarirana tugahana imbabazi imbabazi n'ubuntu nk'uko intego yacu y'uyu mwaka ibivuga no kwishyira hamwe nibyo bizadufasha kurwanya icyo kibi cyatwinjiyemo.'


Abitabiriye bishimiye amahirwe bahawe yo gusura u Rwanda kandi biteguye kuhigira byinshi

Kemi Alade, umukobwa uhagarariye komite ya RJIA yavuze ko bari mu Rwanda mu rwego rwo kurwigiraho no kureba aho politiki ya PAN-AFRICANISM igeze. Ni politiki yashyizweho mu rwego rwo guhuriza hamwe no gukorera hamwe hagati y'abantu bose bafite inkomoko ya Afurika baba bahatuye cyangwa batuye ahandi ku isi.

Alade yagize ati: 'Turi hano i Kigali kugirango dusobanukirwe amateka yaranze igihugu cy'U Rwanda cyane cyane mu 1994, no gushyira imbaraga muri politiki ya PAN-AFRICAN mu rubyiruko isa nkaho itarumvikana neza mu rubyiruko, no gushimangira ibitekerezo by'iterambere ry'umugabane.'

Kamara Abdul-Aziz, umwe muri komite yateguye iki gikorwa akaba ahagarariye itsinda ryavuye muri Ghana ndetse akaba n'umushakashatsi yavuze ko nta mpamvu yo kwitandukanya hitwajwe ururimi, umuco, idini, igihugu n'ibindi kuko ibyo ntaho bishobora kugeza umugabane wa Afurika.

Yagize ati: 'Reba nkange nsengera muri Islam mugihe Rev. Jean Paul washinze uyu muryango ari uwo muri catholic kandi twese tuwuhuriyemo ndetse dukorana neza. Nta mpamvu rero yo kwibanda ku idini cyangwa ibindi, ikituraje inshinga nuko twarema Afurika ikorera hamwe, ni ukubaka imyumvire izira macakubiri yo gukorera hamwe mu rubyiruko, bagatekerereza hamwe ndetse bagaterera imbere hamwe. 

Buri mwaka dutoranya igihugu tujyamo tubona gifite aho cyavuye naho kigeze. Nk'ubu twaje mu Rwanda kuko ari igihugu gifite amateka aremereye, cyavuye mu ivu ubu kikaba gikataje mu iterambere.'

Madamu Tetero Solange, ushinzwe kubaka ubushobozi mu rubyiruko muri Minisiteri y'umuco n'urubyiruko, niwe waje ahagarariye Minisitiri, Dr Abdallah Utumatwishima. 

Yasobanuye ko impamvu Afurika ikennye kandi ariyo soko y'ubutunzi bukomeye isi ifite uyu munsi aruko urubyiruko ruhakomoka rudashaka kuhaguma ngo ruteze imbere umugabane warwo ahubwo usanga rurwanira kujya hanze yayo.


Mu gufungura iki gikorwa ku mugaragaro, Solange waje uhagarariye Minisitiri w'Urubyiruko yabwiye urubyiruko rwari ruhateraniye kuguma hamwe rukubaka umugabane warwo

Solange yagize ati: 'Uyu munsi, haracyari urubyiruko rugwa mu Nyanja rurwanira kujya mu bihugu by'i Burayi, aho kuguma iwabo ngo barwanire iterambere ry'umugabane wabo. Ikibabaje nuko bararwanira kujya kureba ibyo basize iwabo muri Afurika. 

Niyo mpamvu natwe nk'u Rwanda dukomeje gushyira imbaraga mu kubaka indangagaciro n'ubushobozi mu rubyiruko. U Rwanda rwataye imyaka myinshi n'imbaraga rwigisha urwango, mu gihe abandi bari bakataje mu iterambere niyo mpamvu dukora ubutaruhuka nta mwanya wo guta dufite uwo twataye urahagije. Tubahaye ikaze rero mu Rwanda, murisanga kandi icyo mukeneye turahari ngo tubafashe nka Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco mu Rwanda.'


Ku ikubitiro, urubyiruko rwasuye Urwibutso rwa Jenocide rwa Kigali banashyiraho indabyo

Uru zinduko ruzamara iminsi icumi, aho urubyiruko rwitabiriye ruzagira umwanya wo kuganirizwa ku nsanganyamatsiko y''uyu mwaka, amateka y'U Rwanda, indangagaciro zikwiye kuranga urubyiruko, inyigisho zirebana na PAN-AFRICANISM n'ibindi. 

Biteganijwe ko uru rubyiruko rwamaze gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ruzanasura ingoro z'amateka ziherereye i Nyanza mu Rukari, i Butare, inganda zikomeye n'ahandi hantu hagaragaza aho igihugu cyavuye n'aho kigeze uyu munsi. Iki gikorwa, kizasozwa ku mugaragaro ku wa 10 Kanama 2023.


Abitabiriye basusurukijwe n'itorero 'Imena'

Intore nazo zaciye umugara, zirivuga biratinda!



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132723/minisiteri-yurubyiruko-yakiriye-urubyiruko-rusaga-40-rwaje-kwiyungura-ubumenyi-mateka-yu-r-132723.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)