Minisitiri wa siporo yishimanye na Rayon Spo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa Gatandatu taliki 12 Kanama 2023 kuri Kigali Pelé Stadium habereye umukino w'igikombe kiruta ibindi mu Rwanda wa Super Cup.

Ni umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cy'Amahoro ndetse na APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mwaka ushize w'imikino.

Murera ifite abafana benshi mu Rwanda niyo yegukanye iki gikombe itsinze APR FC ibitego 3-0. Igitego cya 1 cyabonetse ku munota wa 5 gusa gitsinzwe na Charles Bbale, icya 2 kiboneka kuwa 85 gitsinzwe na Kalisa Rashid kuri penariti naho icya 3 kiboneka ku munota wa 90+3 gitsinzwe na Joakim Ojera nabwo kuri penariti.

Nyuma yuko Rayon Sports yegukanye igikombe  Minisitiri wa siporo mu Rwanda, Aurore Mimosa Munyangaju, yagaragaje ibyishimo mu buryo bwihariye abinyujije ku rukuta rwe rwa Twiter yandika ati "Ohhhhhhh Rayon Sports mbega ngo muratanga ibyishimoooooo. Mwakoze kwegukana Igikombe cya Super Cup 2023".

Minisitiri wa Siporo kandi yanashishikarije abantu kunywa gake nyuma yo kugaragaza amarangamutima kuri Rayon Sports.

Usibye ibi kandi nyuma yuko Rayon Sports ibonye intsinzi, Gasogi United yaboneyeho yongera kuyiburira. Nayo ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga yanditse iti" Ibintu Rayon Sports ikoze izabikorerwa taliki 18/08/2023 saa 19h00 kuri Kigali Pelé Stadium ".

Ikipe ya Gasogi United niyo izatangira yakira Rayon Sports mu mukino ufungura shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda taliki 18 z'uku kwezi ikaba ariyo mpamvu yongeye kuyiburira nyuma yuko na Perezida wayo Kakooza Nkuliza Charles avuze ko azayambika ubusa.


Minisitiri siporo yagaragaje ibyishimo bidasanzwe nyuma y'umukino ahereza igikombe kapiteni wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul 


Rayon Sports yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda APR FC ibitego 3-0





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133092/minisitiri-wa-siporo-yishimanye-na-rayon-sports-naho-gasogi-united-yongera-kuyiburira-133092.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)