Igisonga cya mbere cya Nyampinga w'u Rwanda 2022, Miss Akaliza Amanda yambitswe impeta ya fiançailles na Rivery bamaze igihe bakundana.
Mu Gushyingo 2022 nibwo Amanda yatangiye kujya asangiza abamukurikira amafoto n'amashusho yagiranye ibihe byiza n'uyu musore yeguriye umutima we.
Mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Amanda amugaragaza arimo yambikwa impeta, akaba yaherekejwe n'amagambo avuga ko yemeye kuzabera Rivery.
Ati "Ubu navuye ku isoko, sinzi ko nzabasha gutegereza igihe nzabana n'uyu mugabo Imana yandemeye ⦠wangize umukobwa uhora wishimye nanjye nkwijeje kuzakubaha ⦠nkwijeje kandi kuzagukunda iteka ryose.'
Mu ntangiriro z'uyu mwaka nibwo Miss Akaliza Amanda yagiye kwerekana uyu musore kwa nyirakuru aho banize gukama.
Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-akaliza-amanda-yambitswe-impeta-ya-fiancailles