Miss France 2017 na Bernard wakiniye PSG basu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bombi bakoze iki gikorwa nyuma yo kugera mu Rwanda, aho bitabiriye umuhango wo kwita izina abana b'ingagi bagera kuri 23. Uyu muhango ugiye kuba ku nshuro yawo ya 19, ukazabera mu karere ka Musanze mu murenge wa Kinigi.

Nyuma yo gushyika mu Rwanda, batemberejwe mu bice bitandukanye by'umujyi wa Kigali, baza no kujya gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali,  bunamira inzirakarengane zihashyinguye 

Alicia Aylies wabaye Nyampinga w'u Bufaransa 2017 akigera mu Rwanda, yagaragaje ko yishimiye kuba yahakandagije ibirenge, avuga ko ikintu cya mbere agomba gukora ari ukuhigira ibintu byinshi birimo n'umuco nyarwanda n'amateka y'iki gihugu.

Ntibyatinze kuko nyuma y'amasaha macye yahise ajya kwiga amateka asharira yaranze u Rwanda yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Bernard Lama bajyanye ni umutoza ukomeye uturuka mu gihugu cy'u Bufaransa akaba yaranakiniye ikipe ya Paris Saint-Germain akina mu izamu. Ndetse yatwaye igikombe cy'isi mu 1998 hanyuma aza no gutwara UEFA Euro mu mwaka wa 2000.

Aba bose baje kwitabira umuhango ngarukamwaka wo kwita izina uteganijwe kuba ku itariki ya 1 Nzeri 2023, ukazabera mu karere ka Musanze mu murenge wa Kinigi.

Kugeza kuri ubu ibirori bigeze kure byitegurwa cyane ko amasaha asigaye ari mbarwa ngo ube.


Miss Alicia Aylies na Bernard Lama bunamiye inzirakarengane zishwe urw'agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994



Bahaye icyumweru inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi 




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133830/miss-france-2017-na-bernard-wakiniye-psg-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali-amafoto-133830.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)