Miss Umukundwa wamenyekanye nka Cadette yanyuzwe no kugera mu cyumba cya Davido ndetse no kuba baragiranye ibihe byiza.
Umukundwa Clemence wamamaye nka Cadette ku mbuga nkoranyambaga yakabije inzozi zo guhura no kugirana ibihe byiza n'umuhanzi Davido uherutse gutaramira i Kigali.
Ibyishimo by'uwo muhuro w'amateka Umukundwa yabigaragaje hashize iminsi ibiri Davido avuye i Kigali.
Uyu mukobwa yerekanye basohoka mu cyumba uwo muhanzi yarayemo kugera mu kabari yiciyemo inyota ubwo yari mu Rwanda.
Davido yageze mu Rwanda kuwa Kane tariki 17 Kanama, ataramira muri BK Arena tariki 19 Kanama.
Mu gihe yari ategereje kuririmba, uyu muhanzi w'umunya-Nigeria yasohokeye ahantu hatandukanye muri Kigali ari nabwo amashusho Umukundwa yashyize hanze bari kumwe yafashwe.
Mu byishimo byinshi, Umukundwa yabwiye abamukurikira kuri Instagram ko yageze ku nzozi ze.
Ati 'Cyera kabaye nahuye n'umuhanzi w'icyamamare w'ibihe byose kuri njye.'
Ni amagambo yakurikije amashusho amugaragaza ari kumwe n'inshuti ye yitwa Nadia Mugisha, bari kuva mu cyumba cya Davido bagasohokana muri hoteli, bagakomezanya mu modoka kugeza aho basohokeye ku wa 18 Kanama 2023.
Iki gihe Davido yari yatumiwe gusohokera mu kabari kitwa 'Shooters'. Umukundwa ni umwe mu bari bari mu itsinda ry'abagendanaga na Davido muri iryo joro.
Â