Miss Umutoniwase Linda witabiriye amarushanwa y'ubwiza yasezeranye imbere y'amategeko - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Miss Umutoniwase Linda wambitswe ikamba ry'igisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2017, yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Apôtre Daniel Ruhinda [Dan Ruhinda].

Imyaka itanu irashize aba bombi bari mu rukundo. Umutoniwase Linda yagarutsweho cyane mu itangazamakuru, nyuma y'uko ahatanye muri Miss Rwanda 2017 akabasha kwegukana ikamba ry'igisonga cya Kabiri.

Icyo gihe Iradukunda Elsa witegura gukora ubukwe na Ishimwe Dieudonné, uzwi nka 'Prince Kid' niwe wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2017 nyuma yo guhigika abandi bakobwa bari bahatanye muri iri rushanwa 'ryahagaritswe muri iki gihe'.



Source : https://yegob.rw/miss-umutoniwase-linda-witabiriye-amarushanwa-yubwiza-yasezeranye-imbere-yamategeko/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)