Mu isura nshya, Mugunga Yves yageze muri Kiyo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku myitozo ya Kiyovu Sports yo kuri uyu wa mbere tariki 28 Kanama, ni bwo Mugunga Yves yagaragaye mu myitozo y'iyi kipe iri guhanganira igikombe cya shampiyona kimaze kuyica mu myanya y'intoki inshuro zigera kuri 2 zikurikiranya.

Mugunga Yves aherutse kumvikana na Kiyovu Sports amasezerano y'intizanyo avuye mu ikipe ya APR FC.

Mugunga Yves wari umaze iminsi akinira ikipe ya APR FC, agomba gufatanya na Nizeyimana Djuma babanaga muri APR Freeman uherutse kugurwa n'iyi kipe, ndetse na Richard Kilongozi umwe muri ba rutahizamu beza iyi kipe yambara umweru n'icyatsi ifite.

Mugunga Yves yari amaze iminsi avugwa mu makipe atandukanye, arimo Sofapaka FC yo muri Kenya, ndatse hari n'amakuru yigeze kumwerekeza muri Mukura ariko ayahakanira kure, na Rayon Sports kandi ikaba yarigeze kumugerageza ntibyagira icyo bitanga.

Uyu musore aje gufasha Kiyovu Sports mu busatirizi bwayo, ndetse akaba yakongera gushaka umwanya mu ikipe y'igihugu "Amavubi" ku buryo buhoraho. 

Mugunga Yves yatangiye akora imyitozo yoroheje 

Mugunga Yves yagaragaye mu myenda mishya ndetse inyogosho nayo yayihinduye

Yari amaze iminsi ari rutahizamu ngenderwaho wa APR FC



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133784/mu-isura-nshya-mugunga-yves-yageze-muri-kiyovu-sports-amafoto-133784.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)