MU MAFOTO 100: Injira mu mukino Rayon Sports... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iminsi iba myinshi igahigwa n'umwe. Kuwa Gatandatu tariki 12 Kanama 2023 wari umunsi wari utegerejwe na benshi cyane cyane abiganjemo abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda.

Abakeba 2 bagombaga guhurira mu kibuga barwanira igikombe cya Super Cup gihuza ikipe iba yaregukanye igikombe cy'Amahoro ndetse n'iyegukanye icya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Ikipe ya APR FC yasubiye kuri gahunda yo gukinisha abakinnyi b'abanyamahanga yakinaga na Rayon Sports nayo ifite abandi bakomoka mu bihugu bitandukanye.

Uyu mukino waje kurangira ikipe ifite abafana benshi mu Rwanda ya Rayon Sports ariyo ibyitwayemo neza itsinda ibitego 3-0.

Igitego cya 1 cyabonetse ku munota wa 5 gusa gitsinzwe na Charles Bbale, icya 2 kiboneka kuwa 85 gitsinzwe na Kalisa Rashid kuri penariti naho icya 3 kiboneka ku munota wa 90+3 gitsinzwe na Joakim Ojera nabwo kuri penariti.

Rayon Sports nyumo yo gutsinda yahawe igikombe n'amafaranga angana na miliyoni 10 z'amanyarwanda ndetse bihita biba n'inshuro ya 3 bikurikiranya batsinze APR FC.


Ubwo abafana ba Rayon Sports bavaga kuri Kigali Pele stadium nyuma yo gutwara igikombe

Ibyishimo byari byose ku bafaba ba Rayon Sports


Umufana wa APR FC nyuma yo gutsindwa 





Ibyishimo ku bakinnyi ndetse n'umutoza wa Rayon Sports bagiye guterura igikombe


Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidel aterura igikombe


Abasifuzi basifuye uyu mukino bambitswe imidari



Abafana bateruye umutoza wa Rayon Sports, Zelfan Yammen


Abafana ba Rayon Sports bakomera amashyi ikipe yabo

Joakim Ojera ahabwa amafaranga n'abafana ba Rayon Sports

Perezida w'abafana ba Rayon Sports ufite igikombe hagati yifotozanya na Youssef ndetse na Mvuyekure Emmanuel


Minisitiri wa siporo,Chairman wa APR Fc na Perezida wa FERWAFA bambika abakinnyi ba Rayon Sports imidari







Ibyishimo byari byose kuri Rayon Sports





Minisitiri wa Siporo,Aurore Mimosa Munyangaju ahereza igikombe kapiteni wa Rayon Sports ,Rwatyubyaye Abdul








Heltier Luvumbu Nzinga yishimira igikombe





Joakim Ojera ku mupira mbere yuko akorerwaho penariti



Agahinda kari kose ku bafana ba APR FC





Abafana ba Rayon Sports barimo n'abazungu bamwenyura

Kalisa Rashid yishimira igitego cya 2 yatsinze



Penariti Joakim Ojera yatsinze



Kufura Luvumbu yazamuye ikagenda ikaba imbarutso y'igitego cya mbere




Ndimbati usanzwe ari umufana wa Rayon Sports nawe yari ari kuri uyu mukino

Umuyobozi w'abafaba ba APR FC, Emil Kalinda

Uko Joakim Ojera yakoreweho ikosa ryavuyemo penariti y'igitego cya 2


Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse akurikirana umukino

Perezida wa Rwanda Premier League, Hadji Mudaheranwa akurikirana umukino


Apam wa APR FC yarase ibitego cyane muri uyu mukino


Umunyamakuru Rigoga Ruth niwe wari umushyushya rugamba kuri uyu mukino






Abafana bari babukereye dore ko na sitade yari yakubise yuzuye


Ushaka kureba amfoto menshi injira hano

UWAFOTOYE: NGABO Serge



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133097/mu-mafoto-100-injira-mu-mukino-rayon-sports-yacurikiyemo-apr-fc-ikegukana-igikombe-cya-sup-133097.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)