Mu marangamutima menshi umunyarwanda yasezeye kuri Manchester United #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu w'umunyarwanda wakiniraga Manchester United y'abatarengeje imyaka 21, Emeran Noam yayisezeyeho nyuma y'uko atagize amahirwe yo kuzamuka mu ikipe nkuru.

Uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku mpande w'imyaka 20, yari amaze muri iyi kipe imyaka 4.

Mu butumwa bwe yavuze ko ari ibintu bigoranye gusezera kuri iyi kipe ariko na none igihe kikaba cyari kigeze.

Ati "bakundwa bafana ba Manchester United, ntabwo byoroshye gutandukana n'iyi kipe y'agatangaza ariko ni cyo gihe cyiza kandi andi mahirwe akurikiyeho ni meza."

Yakomeje avuga ko azahora ashimira buri umwe wamufashije kuva yagera mu Bwongereza ubwo yari afite imyaka 16.

Noam yemeza ko ibyo yahuye nabyo byose muri iyo myaka byamukomeje kugira ngo abe uwo ari we uyu munsi.

Ati "nagize inshuti z'ubuzima, nahagiriye ibihe bitazibagirana, mbasha no kunyura mu bihe byari bigoye byatumye nkomera kurushaho."

Yasoje avuga ko yifuza gukinira ikipe nkuru buri cyumweru ndetse no kugera kuri byinshi mu rugendo rwe rwa ruhago, kandi yizeye ko ibyo akuye muri Manchester United bizamufasha kubigeraho.

Uyu mukinnyi akaba yerekeje mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy'u Buholandi mu ikipe ya FC Groningen aho bitewe n'impano ye, Manchester United yumvikanye n'iyi kipe ko hari ibyo izagenda ibona bitewe n'uko yitwaye, yanagurishwa hakagira ibindi ihabwa nk'umwana warerewe iwabo.

Emeran Noam ni umuhungu wa Emeran Fritz Nkusi wakiniye ikipe y'igihugu Amavubi ndetse na nyina akaba ari umunyarwandakazi.

Emeran Noam yasezeye kuri Manchester United



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-marangamutima-menshi-umunyarwanda-yasezeye-kuri-manchester-united

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)