Mu Rwanda hagiye gushyirwa icyicaro gikuru cy'irushanwa rikomeye mu mupira w'amaguru w'Afurika Rayon Sports na APR FC zishobora kubigiriramo amahirwe akomeye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Rwanda hagiye gushyirwa icyicaro gikuru cy'irushanwa rikomeye mu mupira w'amaguru w'Afurika Rayon Sports na APR FC zishobora kubigiriramo amahirwe akomeye

Ku munsi w'ejo hashize nibwo mu itangazamakuru havuzwe amakuru avuga ko icyicaro gikuru cya Super League y'Afurika cyigiye gushyirwa hano mu Rwanda.

Nyuma yo gushyira icyicaro gikuru hano mu Rwanda amakipe abiri akomeye hano mu Rwanda, Rayon Sports na APR FC zishobora kuzitabira iri rushanwa kandi ubwo ryatangizwaga ntabwo izi kipe zashyirwaga mu mubare w'amakipe azaryitabira.

Uko bizaba bimeze ni uko kugirango ikipe ya Rayon Sports na APR FC zizitabire iri rushanwa ngo bizaterwa n'amanota zizagira muri uyu mwaka w'imikino dore ko Super League y'Afurika izatangira umwaka utaha.

Amakipe azitabira Super League arimo Mamelodi Sundown's, Petro de Luanda,  TP Mazembe, Horoya, Wydad Atheltic Club, Simba SC, Esperance de Tunis, Al Ahly. Aya makipe kuyahitamo hagendewe Ku manota afite muri Afurika yose.



Source : https://yegob.rw/mu-rwanda-hagiye-gushyirwa-icyicaro-gikuru-cyirushanwa-rikomeye-mu-mupira-wamaguru-wafurika-rayon-sports-na-apr-fc-zishobora-kubigiriramo-amahirwe-akomeye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)