Mu Rwanda: Nta muturage uzongera guhabwa serivise cyangwa ngo afashwe hagendewe ku byiciro by'ubudehe - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu 'MINALOC', yasabye inzego zitandukanye kutazongera gutanga serivisi n'ubufasha ubwo ari bwo bwose hagendewe ku byiciro by'ubudehe bivuguruye kuko ibyo bitari mu mpamvu yatumye bishyirwaho.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Kamena 2023, umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri ushinzwe imibereho y'abaturage, Ingabire Assumpta, yibukije ko inama y'abaminisitiri yateranye mu Gushyingo k'umwaka ushize yemeje ko ibi byiciro bizajya byifashishwa gusa mu igenamigambi n'ubushakashatsi.

Ingabire yagize ati: 'Kubera iyo mpamvu, inzego za Leta, abikorera ndetse n'abandi bafatanyabikorwa bifuza gutoranya abaturage ngo bafashwe muri gahunda zitandukanye z'imibereho myiza, imiyoborere myiza, ubutabera, ubukungu, barasabwa gushyiraho ibigenderwaho mu gutoranya abafashwa, hadashingiwe ku byiciro by'ubudehe kandi MINALOC yiteguye kubafasha.'



Source : https://yegob.rw/mu-rwanda-nta-muturage-uzongera-guhabwa-serivise-cyangwa-ngo-afashwe-hagendewe-ku-byiciro-byubudehe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)