Mu Rwanda: Umugabo akurikiranweho gusambanya abana 2 bavukana umwe amurusha imyaka 40 undi akamurusha 44 - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Kilimbi mu kagari Muhororo mu mudugudu wa Gisesero haravugwa inkuru inkuru y'umugabo w'imyaka 48 yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana babiri b'abakobwa.

Byabaye kuri uyu wa Kane tariki 3 Kamena 2023, aho iki cyaha uyu mugabo akurikiranyweho yagikoreye abana b'umuturanyi we barimo uw'imyaka ine n'uw'imyaka umunani.

Bivugwa ko uyu mugabo yashukaga aba bana akabajyana mu rugo iwe akaba ariho abasambanyiriza.

Mu masaha y'umugoroba wo ku Gatatu tariki 2 Kanama 2023 nibwo yabikoze biramenyekana bituma mu gitondo cyo kuri uyu munsi inzego z'umutekano n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bazindukira iwe mu rugo baramufata bamushyikiriza RIB.

Naramuka ahamijwe n'icyaha cyo gusambanya abakinnyi bana, urukiko azahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarenze imyaka makumyabiri n'itanu 25.



Source : https://yegob.rw/mu-rwanda-umugabo-akurikiranweho-gusambanya-abana-2-bavukana-umwe-amurusha-imyaka-40-undi-akamurusha-44/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)