Mu gihe umwana wawe agiye gutangira amashuri y'incuke, hari ibyo ukwiriye kumufasha no kumenya nk'uko tugiye kubiganiraho.
Bitungura ababyeyi benshi mu gihe bamenye ko abana babo bageze igihe cyo gutangira amashuri y'incuke. Ababyeyi bagirwa no kutamenya iby'ingenzi kuri aba bana ndetse n'ibyo bakabaye bazi.
Nk'uko ubushakashatsi bubigaragaza umubyeyi aba agomba gufasha umwana kwitegura ishuri mu buryo bwose ndetse akaba azi neza ntakirogoya afite.
Aho guha umwana ibyo akeneye byose ariko ntafashwe kwitegura ko agiye kwiga, yafashwa kwitegura kabone n'ubwo atahabwa n'ibyo kwifashisha.
Mu by'ukuri uyu mwana akeneye gufashwa kumenya ishuri icyo ari cyo, akamenya ko agiye guhura n'abandi bana bashya, bityo akigishwa no kwirinda no kutagira agakungu.