Mugiraneza Jean Baptiste (Miggi) nyuma yo gusezera gukina umupira w'amaguru yabonye akazi gashya - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi wakinaga mu kibuga hagati, Mugiraneza Jean Baptiste uzwi ku izina rya Miggi' nyuma yuko atangaje ko asezeye ku mupira w'amaguru burundu, yabonye akazi gashya ko kuba Umutoza Wungirije mu ikipe ya Musanze FC.

Ku wa Mbere w'iki cyumweru taliki 31 Nyakanga 2023 abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ni bwo uyu mukinnyi wakiniye ikipe y'igihugu 'Amavubi' yatangaje ko asezeye ku mupira w'amaguru nyuma y'imyaka 22 awukina nk'uwabigize umwuga.

Nyuma y'iminsi 2 gusa abitangaje, Mugiraneza Jean Baptiste 'Miggi' yahise anabona akazi gashya ko kuba umutoza wungirije mu ikipe ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda ya Musanze FC.

Miggi agiye kungiriza Habimana Sosthene uzwi nka Rumumba nawe uherutse gutangazwa nk'umutoza mushya wa Musanze FC agiye gusimbura Adel Abdelrahman.

Aya makuru aje kandi mu gihe byavugwaga ko Imurora Japhet bakunze kwita Drogba ariwe mutoza wungirije wa Musanze FC.



Source : https://yegob.rw/mugiraneza-jean-baptiste-miggi-nyuma-yo-gusezera-gukina-umupira-wamaguru-yabonye-akazi-gashya/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)