Mugore tangira ubikore, nawe mukobwa byige uzabikore! Dore ibintu 5 umugore wese akorera umugabo nimugoroba atashye bigatuma atanga iposho yishimye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mugore tangira ubikore, nawe mukobwa byige uzabikore! Dore ibintu 5 umugore wese akorera umugabo nimugoroba atashye bigatuma atanga iposho yishimye.

Hari byinshi umugore ashobora gukorera umugabo we igihe atashye avuye mu kazi bigatuma urukundo hagati yabo rwiyongera ndetse umugabo agatanga iposho yishimye.

1.Umugabo akigera mu rugo ugomba kureka ibyo urimo byose ukamusuhuza, byaba byiza cyane umuhobeye ukaba wamuha na bizu.

2. Igihe umugabo amaze gukuramo imyenda yicaye ari kuruhuka ntago ugomba ku mureba gutyo gusa, ahubwo uba ugomba kumuzanira amazi yo kunywa, cyangwa se haba hari ikindi cyo kunwa akunda ukakimuha, niba mugira firigo byaba byiza umuhaye ibikonje.

3. Ako kanya uba ugomba kumutunganyiriza ibyangombwa byo kujya muri dush, niba akunda koga amazi ashyushye nayo ukayamutunganyiriza.

4. Niba avuye muri dush kandi ukaba uziko akunda kurya avuye mu kazi, muhe ibyo kurya, kandi uba ugomba kumenya amasaha umugabo wawe atahira kugirango niba akunda kurya avuye mu kazi asange wabitunganyije.

5. Iturufu nziza iruta izindi ! igihe amaze kurya niba abana batari hafi aho jya ubahamagara baze basuhuze Ise, ubundi nibashake basubire gukina.

Ikitonderwa ntuzigire ubaza umugabo wawe niba ahaze, ubundi uba ugomba kuba uzi urugero ariho mu kurya, niba utabizi ujye umuha ibiryo byinshi nashake abisigaze.

Nyuma yibyo byose ntago uhita umutura ibibazo byose, ahubwo urategereza ukaza kubimubwira muryamye, kandi ntuzabimubwire uziko mugiye kunoza inshingano z'urugo (gutera akabariro), icyo gihe uzategereze ubimubwire mu gitondo.

 

 

 

 



Source : https://yegob.rw/mugore-tangira-ubikore-nawe-mukobwa-byige-uzabikore-dore-ibintu-5-umugore-wese-akorera-umugabo-nimugoroba-atashye-bigatuma-atanga-iposho-yishimye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)