Mugunga Yves yerekeje muri Kiyovu SC avuye muri APR FC, Rayon Sports yasimbuje Rwaka Claude #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu w'ikipe y'ingabo z'igihugu, Mugunga Yves yerekeje mu ikipe ya Kiyovu SPorts Club avuye mu ikipe ya APR FC yari asigaraniye umwaka umwe w'amasezerano.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Kanama 2023, aho ikipe y'Urucaca yatanze amafaranga angana na Miliyoni Eshanu ziguzwe umwaka umwe uyu mukinnyi yari asigaranye.

Mugunga avuye muri APR  FC nyuma yaho iyi kipe ibonye abatoza bashya bayobowe n'umufaransa Thierry Froger, Yves akaba yaragaragarijwe ko atazakoreshwa muri uyu mwaka w'imikino ugiye gutangira.

Rutahizamu Yves Mugunga yerekeje muri Kiyovu SC yifuzwaga n'amakipe atandukanye arimo Mukura VS na AS Kigali.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo ikipe ya Rayon Sports yerekanye umutoza wungirije wayo mushya uje gusimbura Rwaka Claude wamaze gushyirwa mu ikipe y'Abagore.

Gikundiro ikaba yatangaje ko Mohamed Wade ukomoka muri Mauritania ariwe ugiye kungiriza umutoza mukuru Yamen Zelfani we bitakunze ko akomezanya na Rwaka.

Uyu mutoza Wade yanyuze mu makipe atandukanye nk'umutoza arimo ASAC Concorde ndetse na FC Nouadhibou.

The post Mugunga Yves yerekeje muri Kiyovu SC avuye muri APR FC, Rayon Sports yasimbuje Rwaka Claude appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/mugunga-yves-yerekeje-muri-kiyovu-sc-avuye-muri-apr-fc-rayon-sports-yasimbuje-rwaka-claude/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mugunga-yves-yerekeje-muri-kiyovu-sc-avuye-muri-apr-fc-rayon-sports-yasimbuje-rwaka-claude

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)