Mukanya gashize habaye impanuka iteye ubwoba y'indege yaguye ahakorerwa ubucuruzi ihita iturika -AMAFOTO - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Indege yo mu bwoko bwa Helcopter yakoreye impanuka mu cyanya cyagenewe ubucuruzi mu gihugu cya Nigeria hanyuma irashya irakongoka.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, mu gihugu cya Nigeria mu mujyi wa Lagos mu gace ka Ikeja indege yo mu bwoko bwa Helcopter yaguye hasi hanyuma ihita iturika irashya.

Nk'uko umuvugizi wa Leta yo mu mujyi wa Lagos, Ibrahim Farinloye yatangaje ko iyi ndege yari irimo abantu babiri abo baje kurokorwa nyuma y'uko iyi ndege yari imaze kugwa hasi nk'uko tubikesha ikinyamakuru Reuters.

Iyi ndege ifite ibirango bya5NCCQ ikaba ari iya kompanyi Airfirst Hospitality and Tour Ltd NkukoNational Emergency Management Agency ibitangaza.

Iyi ndege yaguye hafi y'ikibuga cy'indege ubwo yendaga kugwa ku kibuga kiri muri ako gace ka Ikeja ndetse n'abantu babiri barimo bahise barokorwa.

Kugeza magingo aya ntabwo hari hamenyekana icyateye iyi mpanuka ariko hakomeje gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka y'indege.



Source : https://yegob.rw/mukanya-gashije-habaye-impanuka-iteye-ubwoba-yindege-yaguye-ahakorerwa-ubucuruzi-ihita-iturika-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)