Mukura inganyije na APR FC 0-0, Ku munsi w'is... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

umukino wa kabiri wa gicuti APR FC yari ikinye urangiye itinjije igitego, nyuma yo kunganya na Mukura ubusa ku busa.

uyu mukino wari ugamije gukomeza kwizihiza isabukuru y'imyaka 60 Mukura imaze ishizwe.

uko umukino wagenze

93" umukino uraranguye. umukino wagicuti wahuza ikipe ya APR FC na Mukura, urangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa

90" umusifuzi yongeyeho iminota itatu

84" kufura ya APR FC itewe na Yunusu ariko ntiyagira icyo itanga

79" APR FC ikoze impinduka, Maoma ava mukibuga Nshuti Innocent arinjira

kuri ubu umukino wagabanyije umuvuduko, ndetse amakipe yombi arimo gukinira mu kibuga hagati

65"APR FC nayo ikoze impinduka, Yunusu asimbura Salomon, 

62" Mukura ikoze impinduka, Nsabimana Emmanuel asimbuye Kevin Omben, Bukuru asimbwa na Kamanzi Ashiraf


Shaimboub uri gukinira APR FC, ntabwo ari ubwa mbere akiniye kuri sitade ya Huye, kuko mu 2018 yayikiniyeho ubwo Al Hilal yahuraga na mukura mu mikino nyafurika, 

49" APR FC ibonye uburyo bw'igitego ku mupira uzamukanwe na Shaiboub ahereza Mbaoma wahise atera mu izamu umupira Sebwato awufata nabi, usanga Bemol nawe washatse kongezamo umuora ukubita akaguru ka Ngirimana ujya muri koroneri

45" igice cya kabiri kiratangiye, Mukura ikaba yakoze impinduka, Elie Tatu akaba yavuye mu kibuga asimburwa na Nkinzingabo Fiston

Mbaoma ubwo yiteguraga gutera penariti 

Sebwato umupira yawufashe mu biganze nta no ku wuruka 

Mbaoma yahise asutama imbaraga ziba nke 

ubu tugeze ku isaha ya saa16:31 hakaba hakurikiyeho igikorwa cyo guhemba inkingi za mwamba zabaye hafi ikipe ya Mukura 

45" igice cya mbere kirangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, nyuma yaho APR FC ihushije penariti yari itewe na Mbaoma

36" Victory Mbaoma wari wakoreweho penariti ni nawe uyiteye ariko ayita mu maboko ya Sebwato Nicolas 

34" APR FC ibonye penariti ku ikosa rikorewe Mbaoma

29" Iradukunda Elie Tatu wazonze APR FC acenze abakinnyi bane asigarana n'umunyezamu, ateye umupira kubera igihunga, umupira ukubita ku kaguru k'umunyezamu uragaruka

Kevin yagoye cyane ba myugariro ba APR FC

25" Mukura yakomeje kurusha ikipe ya APR FC nabwo ihushije igitego ku mupira utewe na Iradukunda Elie umunyezamu akozaho akaboko ujya muri koroneri.

20" Mukuraihushije ikindi gitegoku mupira uzamukanwe na Kevin ahereza Bukuru Christophe wateye ishoti rikomeye umupira ufata umutambiko w'izamu.

Abakinnyi 11 Mukura yabanje mu kibuga

Sebwato Nicolas

Kubwimana Cedric

Kayumba Soter

Ngirimana Alex Muvandimwe Jmv

Ntarindwa Aimable

Bukuru Christophe

Hakizimana Zubel Iradukunda Elie Tatu

Kevin Ebene

12 " APR FC ihushije igitego ku ishoti rikomeye rirekuwe na Ismael umupira ujya hanze

05" Mukura ibonye uburyo bw'igitego ku mupira wari uzamukanwe na Elie Tatu, ahereza Kevin Ebene umupira awuteye uca iruhande rw'izamu gato.

15:35" Umukino uratangiye

Ikipe ya APR FC niyo itangije umukino nk'ikipe yasuye. APR FC yambaye imyenda y'umweru de amasogisi y'umweru arimo uturongo tw'umukara, mu gihe Mukura yambaye amakabutura y'umukara n'imipira y'umuhinfo

15:30" Amakipe arimo kwifotoza

Umukino byari biteganyijwe ko utangira ku isaha ya saa 15:00 PM ariko watinze ho iminota 35 kubera ibikorwa byabanje

Ni umukino ugamije kwizihiza izabukuru y'imyaka 60 ikipe ya Mukura imaze ivutse. Mukura ikunze guhangana na APR FC mu bihe bitandukanye, bagiye guhura mu mukino wa gicuti bidakunze kubaho.

Abakinnyi 11 APR FC igiye kubanza mu kibuga

Pavelh Ndizira

Buregeya Prince

Salomon

Omborenga Fitina

Ishimwe Christian

Taddeo Lwanga

Nshimiyimana Ismael

Shaiboub

Ruboneka Bosco

Bemol

Victory Mbaoma

Mbere y'uko umukino utangira, umusifuzi bamwibye telephone ndetse habaho kuyishaka igitaraganya, ari byo byatumye batinda kwishyushya.




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132823/live-mukura-vs-apr-fc-umusifuzi-bamwibye-telefone-imana-ikinga-ukuboko-132823.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)