Mushiki we yarize arahogora! Abagize umuryango wa Junior Multisystem harimo n'umwana we bagiye kumusezeraho bwa nyuma i Rusororo amarira aba menshi - AMAFOTO - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi wo ku wa gatatu tariki 02 Kanama 2023, nibwo habaye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Producer Junior Multi System uherutse kwitaba Imana.

Umuryango n'inshuti basezeye bwa nyuma kuri Producer Junior Multi System, barimo Nyina umubyara Jeanine Karamuka ndetse na mushiki we batanze ubuhamya ko urupfu rwageze amajanja Producer Junior inshuro ebyiri mu buto bwe.

Mushiki wa Junior Multisystem mu marira menshi, yavuze mbere y'uko Junior apfa yari yabanje kumwoherereza ubutumwa bw'amajwi kuri WhatsApp, amubwira ko nubwo atamusura we n'abana be gusa ngo arabakunda.

Imbere y'abarimo imfura ya Junior, Nyina we yavuze ko kuri iyi nshuro urupfu rwaje rwakataje rumwambura umuhungu we amupfira mu maboko ubwo bari mu bitaro.

Mushiki wa Junior Multisystem ari kumwe n'umuhungu wa Nyakwigendera
Mama wa Junior Multisystem yaje afite ifoto y'umuhungu we
Imfura ya Junior Multisystem



Source : https://yegob.rw/mushiki-we-yarize-arahogora-abagize-umuryango-wa-junior-multisystem-harimo-numwana-we-bagiye-kumusezeraho-bwa-nyuma-i-rusororo-amarira-aba-menshi-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)