Musore nawe mukobwa niwowe ubwirwa! Ubushakashatsi bwagaragaje ikibi cyo kugira inshuti nyinshi z'abakobwa - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Musore nawe mukobwa niwowe ubwirwa! Ubushakashatsi bwagaragaje ikibi cyo kugira inshuti nyinshi z'abakobwa.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kugira inshuti nyinshi bishobora kukugeza ku bukire ariko nanone bikaba byanatuma ntacyo wimarira.

Uko umuhungu cyangwa umukobwa akomeza kugira inshuti z'abakobwa ni kimwe mu bintu bizakubwira ko uwo muntu ashobora kuzaba umuhombyi muri make aba afite amahirwe menshi yo kutagira icyo yimarira.

Impamvu ituma bavuga ko kugira inshuti nyinshi z'abakobwa atari byiza nuko ari inshuti zikonsoma cyane. Niba ujya ubibona neza biroroshye ko umukobwa agukuraho amafaranga kurenza uko byakorohera umusore.

Urugero rwiza uzarebe ukuntu abakobwa bakunze kugira ibirori byinshi, cyane cyane kwizihiza isabukuru y'amavuko. Akenshi buri nshuti yawe y'umukobwa igiye gukoresha ikirori byanze bikunze izagukuramo amafaranga kandi atari make kuri wowe.

Tekereza rero niba ufite inshuti 18 z'abakobwa, ubwo ni amasabukuru y'amavuko 18 mu mwaka, ibaze rero utanga 5000 rwf kuri buri mukobwa Hhh, biratangaje cyane akayabo uzatanga ku mwaka umwe.

Kandi ikibazo gikunze kuba cyane cyane ku basore bumva ko iyo umukobwa amusabye amafaranga aba ari uko amukunze cyangwa cyangwa se amwizeye, gusa nyamara sigutyo bimeze.

Iyo umukobwa agize inshuti nyinshi z'abahungu nibwo bukire bwe, ariko umusore ugize inshuti nyinshi z'abakobwa nibwo bukene bwe.

Niyo mpamvu byakubera byiza kugira inshuti zifite icyo zikumariye kurenza inshuti zigukonsoma.

 

 



Source : https://yegob.rw/musore-nawe-mukobwa-niwowe-ubwirwa-ubushakashatsi-bwagaragaje-ikibi-cyo-kugira-inshuti-nyinshi-zabakobwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)