Bamwe bahuriye mu biganiro cyane kuri Twitter bagaruka kuri iyi ngingo. Umwe mu bakoresha izina rya God Father kuri Twitter, wari mu kiganiro yavuze ko afite amakuru avuga ko igihe kimwe Muyoboke Alex yabujijwe kwinjira kuri Onomo Hotel ku itegeko ryari ryatanzwe na Coach Gael nawe wari wasohokeye muri iyi Hotel.
Muyoboke ngo yahamagaye kuri telefoni Bruce Melodie kugirango amufashe kwinjira ariko undi ntiyamwitaba. Muri iki kiganiro, bavuze ko Coach Gael yatutse mu ruhame Muyoboke Alex.
Uyu musore yavuze ko byageze aho, 'Dumba' uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga yivanga muri iki kibazo avuga ko bitumvikana ukuntu Coach Gael yatuka Muyoboke Alex.
Mu gusubiza Coach Gael, yavuze ko ibivugwa nta 'bimenyetso bifitiwe'. Ati "Ntakindi nabivugaho Imana ikugirire neza."
Ubwo yari mu kiganiro 'Meet me Tonight' cya Gen-Z Comedy cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 10 Kanama 2023, Muyoboke Alex yatangaje ko atavuga ko Coach Gael ari inshuti ye ya hafi ariko 'ni umunyarwanda twahuye turaganira n'uyu munsi turavugana'.
Yavuze ko mu bihe bitandukanye bakunze kuba bari kumwe baganira, kandi bitari gushoboka iyo baba bafitanye ikibazo.
Muyoboke umaze imyaka irenga 15 mu muziki ,avuga ko 'nta kibazo kinini' yigeze agirana na Coach Gael. Akumvikanisha ko kuva uyu mugabo yava muri Amerika, hari ibikorwa bifatika amaze gukorera umuziki w'u Rwanda.
Uyu mugabo yavuze ko abantu bakwiye gutangira gushungura ibyo basoma mu bitangazamakuru cyangwa se bareba ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube, kuko ibyinshi binyuzwamo biba atari ukuri.
Ati "Rero ntakibazo mfitanye na Gael kimwe nk'uko ntakibazo mfitanye Bruce Melodie."Â
Yavuze ko ubwo Gael yatangiraga gukorana na Bruce Melodie, ariwe wagize uruhare runini mu kubahuza na Eddy Kenzo kugeza ubwo bakoranye indirimbo, kandi uyu muhanzi akaza mu Rwanda mu bihe bitandukanye. Ati "Ninjye wahuje Eddy Kenzo na Bruce Melodie."
Yongera gusubiramo ko atavuga ko Coach Gael ari inshuti ye nk'uko bimeze kuri David Bayingana. Ati "Sinavuga ngo ni inshuti yanjye nk'uko David Bayingana ari inshuti yanjye twiriranwa umunsi ku munsi ariko nanone ni umuntu duhurira muri 'industry' ndamwubaha kuko ibyo arimo gukora biranshimisha."
Muyoboke anavuga ko yishimira ko muri iki gihe, Coach Gael ari gushyigikira impano ya Ross Kana yafashije gukora indirimbo 'Fou de toi' ayihurizamo Bruce Melodie na Producer Element.
Uyu mugabo avuga ko kuva mu 2004 yiga muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye, yatekereje icyo yakora mu guhindura uruganda rw'umuziki, kandi byatanze umusaruro.
Avuga ko icyo gihe ari bwo yatangije ubukangurambaga bwiswe 'Kunda umuziki nyarwanda', bukurikirwa n'ibitaramo bikomeye byatanze umusaruro.
Yavuze ko abahanzi bitanze uko bashoboye, bakora imiziki myiza yaryoheye benshi n'ubwo bamwe bagiye babavugaho uko bishakiye.
Muyoboke yabwiye abakiri bato kudacika intege mu muziki igihe wiyumvamo impano.Â
Atanga' urugero rw'ukuntu mu 2008, yigeze kubwira Bruce Melodie gushikama ku mpano ye none murebe aho ageze'. Ati "Kudacika intege nicyo kintu cyonyine nakubwira."Â
Muyoboke avuga 'nta kibazo kinini' yigeze agirana na Coach GaelÂ
Muyoboke avuga ko ashima uruhare rwa Coach Gael kuko ari gufasha Bruce Melodie
Muyoboke yavuze ko Coach Gael atari inshuti ye nk'uko bimeze kuri David Bayingana
Umunyarwenya Fally Merci wayoboye iki kiganiro yibanze ku myaka 15 ishize Muyoboke afasha abahanzi mu muziki
Ibi bitaramo by'urwenya byitabirwa n'umubare munini w'urubyiruko
Umukinnyi wa filime uzwi nka Nyabitanga Nicole ari mu bitabiriye iki gitaramo cyabereye kuri Mundi CenterÂ
Abanyarwenya bazwi nka Reka Nisekere batembagaje abantu bisunze ingingo zirimo gutereta umukobwa uhora ugusaba kugira icyo umuguriraÂ
Umusizi Rumaga yitabiriye iki gitaramo atumira abantu mu gitaramo cye cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kanama 2023 muri Camp Kigali