Muzamuryozwa! Platini P yatanze gasopo ku mwana we - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muzamuryozwa! Platini P yatanze gasopo ku mwana we

Nyuma y'amakuru yagiye acicikana hirya no hino ku mbuga nkoranya mbaga ko Platini n'umugore we baba baratundakanye, Platini yatanze gasopo ku mwana we.

Benshi bakomeje kuvuga ko intandaro yo gutandukana kwabo yaba ari umwana wabo winfura, ndetse benshi bakomeje gukoresha amafoto y'umwana wabo muri ibi bibazo.

Platini P yaburiye abantu bose bakomeje gukoresha aya mafoto y'umwana wabo, yabagiriye inama ababwira ko hari igihe byabagarukira kandi mu buryo butari bwiza.

Yavuze ko ari uko yanze kugira icyo abivugaho naho ubundi iyo abajyana mu buyobozi biba byarabaye ibindi bindi. Ibi rero bigaragaza ko ari ukuburira buri umwe ukoresha amafoto y'umwana we.

Ndetse mu kiganiro aheruka gukora yavuze ko kuba barakoresheje amafoto y'umwana we muri ibi bintu, aricyo kintu cyambere cyamubabaje.



Source : https://yegob.rw/muzamuryozwa-platini-p-yatanze-gasopo-ku-mwana-we/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)