Myugariro mpuzamahanga w'umunyarwanda yabonye ikipe nshya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro mpuzamahanga w'umunyarwanda, Nirisarike Salomon nyuma y'igihe kinini nta kipe, yamaze gusinyira ikipe ya K.V.K. Tienen-Hageland mu cyiciro cya 3 mu Bubiligi.

Uyu myugariro wo mu mutima w'ubwugarizi, yari amaze umwaka nta kipe afite ni nyuma y'uko muri Kamena 2022 yatandukanye na Urartu FC yo muri Aremenia.

Nirisarike Salomon akaba yasinyiye iyi kipe amasezerano y'umwaka umwe aho bamusabye gufasha iyi kipe kuzamuka mu cyiciro cya 2.

Nirisarike Salomon wari umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu Mavubi kuva yatandukana na Urartu, yagiye abona amakipe atandukanye ariko ntiyayashima ari nacyo cyatumye amara igihe kinini nta kipe.

Nirisarike Salomon w'imyaka 30 yageze ku mugabane w'u Burayi muri 2012 mu ikipe ya Royal Antrwerp muri 2012 ayivamo muri 2014 yerekeza muri Sint-Truiden, yavuyemo muri 2016 yerekeza muri AFC Tubize zose zo mu Bubiligi, aza kuyivamo muri 2019 ari bwo yerekezaga muri Pyunik, nyuma asinyira Urartu FC zose zo muri Armenia.

Nirisarike Salomon yamaze guhabwa ikaze muri KVK Tienon
Yari amaze umwaka nta kipe



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-mpuzamahanga-w-umunyarwanda-yabonye-ikipe-nshya-9732

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)