Na Kigali ntiyatanzwe! Ubutubuzi bw'Abakobwa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Si ubwa mbere kandi si ubwa nyuma wumvishe inkuru zigaruka ku musore cyangwa umugabo wabenze umukunzi we nyuma yo kumubona atisize ibirungo by'ubwiza (Make Up/ Maquillage) kuko aba yaramubengutse yabyisize maze yamubona ntabyo akabona ntaho ahuriye na wa wundi yakunze.

Ibi  nubwo bamwe babifata nk'urwenya ariko   bimaze  gufata indi ntera  cyane cyane ab'igitsinagabo aho banakunze gutanga ubuhamya ku mbuga nkoranyambaga bw'uko bakunze inkumi y'uburanga nyamara amaherezo bagasanga bw'aburanga bwari ibirungo yisize. 

Ni kenshi kandi uzumva umusore uri mugahinda bitewe nuko yararanye n'inkumi bahuriye nko mu kabyiniro akamubonana ubwiza budasanzwe nyamara ibyo yabogana byari ibirungo byakubitanye n'amatara yo mu kabyiniro maze yamujyana iwe, mu gitondo yamureba akikanga akibaza niba ariwe yatahanye cyangwa bamuhinduriye.

Urugero rw'inkumi, mbere na nyuma yaho yisize ibirungo by'ubwiza

Ubundi Make Up cyangwa Maquillage mu ndimi z'amahanga ni iki? 

Ni amavuta (cosmetics), ifu (powder), ibyisigwa ku minwa (lipstick) n'ibindi byose washyira mu isurura kugirango ise neza cyane. Cyangwa amarangi, imisatsi itari iyanyayo (false hair) ikoreshwa hagamijwe kongera ubwiza.

Ibirungo by'ubwiza si ibya none kuko byatangiye gukoreshwa no mu myaka ya kera cyane. Bwa mbere byatangiye gukoreshwa mu Misiri  mu myaka 6000  mbere y'ivuka rya Yesu. Abanya-Misiri  bisigaga ibirungo by'ubwiza iyo babaga bagiye kwambaza ibigirwamana byabo kuko bizeraga ko ugiye mu ngoro agomba kugenda akeye. 

Ibi byageze kandi no mu bihugu byo kumugabane wa Aziya  birimo u Bushinwa, u Buhinde, u Buyapani aho byatangiye gukoresha Make Up mu myaka 7000 mbere y'ivuka rya Yesu.

Ibi birungo ariko byakoreshwaga muri iki gihe byabaga bikozwe mu buryo bwa gakondo. Ibirungo bikoranye ubuhanga bw'ikoranabuhanga (Modern Make Up) ari nabyo bigezweho ubu, byatangiye gukoreshwa mu 1920 bitangirira i Paris mu Bufaransa.

Umuco wo kwisiga ibirungo by'ubwiza ntabwo ari umuco nyarwanda ahubwo ni umutirano. Ni umuco w'i mahanga gusa umaze guhabwa intebe y'imbere ku bakobwa bo mu ngeri zose. Mu myaka yashize wasangaga ababyisiga ari abakoze iminsi mikuri irimo nk'ubukwe cyangwa ibindi birori bisabako uwabikoze agomba kuba acyeye mu maso kugirango aze no kuryoshya amafoto.

Kwisiga ibirungo by'ubwiza ntibigikorwa n'abakoze ibirori gusa ahubwo byabaye ibyo mu buzima busanzwe

Ariko byarahindutse kuko ubu kwisiga ibirungo by'ubwiza bisa nk'ibyabaye itegeko ku bakobwa kuko ntibigisaba ko babyitera bakoze ibirori ahubwo byabaye ibya buri munsi.

Mu mujyi wa Kigali ho ni ibindi bindi! Nta mukobwa wahasanga utabyiteye yewe ndetse n'ababikora bari mu binjiza agatubutse kuko bafite abakiriya benshi. Uzengurutse i Kigali, biragoye ko wahura n'umukobwa wiyita umusirimu  ufite isura ye yavukanye atasizeho Make Up.

Biragoye kubona umukobwa i Kigali utisize ibirungo by'ubwiza

Utizise ku munwa aba yisize ibitsicye cyangwa ingohe, utisize amaso ye aba yasize ku mazuru cyangwa se akanisiga ifu (Powder) ihindura isura ye. Ibi bimaze kuba nk'umuco aho usanga umukobwa w'i Kigali wese amaze kubigira ibye ndetse hari n'ababigendana mu mashakoshi yabo ku buryo iyo bishizeho bahita bongera bakisiga ibindi.

Umuco wo kwisiga Make Up usigaye ukoreshwa mu buryo bw'ubutubuzi

Ese uyu muco waje kuvamo ubutubuzi gute?

Burya ntibibaho ko hari ikintu umuntu yakora gutyo gusa kitamufitiye inyungu. No kwisiga ibirungo by'ubwiza ku bakobwa uretse kubakesha bagasa neza ariko binabafitiye izindi nyungu zirimo nko kubona abasore babatereta n'ibindi.

Hari kandi abakobwa bamwe bamaze kugira uyu muco ubutubuzi aho batuburira igitsinagabo bitwaje ibirungo by'ubwiza nk'uko twabyerekanye hejuru. Umukobwa ashobora guhura n'umusore bwa mbere yabyisize maze umusore akamubenguka. Yamubwira ati ''Uri mwiza usa na bike , sindabona undi usa nkawe, ese ubwo bwiza ni ubwawe?" nyamukobwa ati: ''Urakoze rwose, ubu bwiza ni ubwo navukanye''.

Bamwe mu bakobwa bitwaza ibirungo by'ubwiza bagatuburira abasore

Ibi ntibitera kabiri kuko umusore ageraho akabona uyu mukobwa wamutwaye umutima ntakirungo na kimwe yasize mu isura maze akumirwa kuko aba atandukanye adasa nk'uko bahuye asa mu maso.

Abandi bakobwa nabo kandi bayobotse imbuga nkoranyambaga mu gutuburira ababakurikirana n'abandi babaka urukundo. Ugasanga ntafoto nimwe ashyira ku mbuga nkoranyambaga atisize ibirungo by'ubwiza. Abadasobanukiwe iyo bamubonye bagwa muri uyu mutego bibwira ko ubwiza bwe ari karemano nyamara abukesha amabara yisize.

Imbuga zishakirwaho abakunzi zahiriye abakobwa bakunda kwisiga ibirungo

Ku bakobwa bakoresha imbuga zihuriraho abashaka abakunzi (Dating App) usanga aribo babigize ubutubuzi aho akoresha amafoto ye yiteye ibirungo maze abasore bamutereta bakaba iryaguye ! Ibi biza kuba bibi iyo bahuye amaso ku maso maze bakabona uko asa siko asa mu mafoto yabohererezaga.

Bamwe mu bakobwa basigaye binjija agatubutse babikesha kwisiga Make Up

Hari kandi abandi bakobwa bo basigaye bitwaza Make Up bakinjiza agatubutse. Aha ni babandi bakoresha amafoto yabo biyujuje ibirungo basa na bike  maze bakareshya abanyamahanga bikarangira basigaye babakuraho n'amafaranga aho benshi usanga bohererezwa amadolari n'aba banyamahanga babakunze kubera amafoto yabo baboherereza.

Uyu muco kandi wahawe intebe no mu bahanzikazi aho benshi bakoresha ibirungo by'ubwiza mu mashusho y'indirimbo zabo no mu mafoto bereka abafana babo ku mbuga nkoranyambaga. Bihindura isura rero iyo umufana ahuye n'umuhanzikazi yihebeye maze agasanga ntaho ahuriye na wawundi abona kuri televiziyo no ku mafoto.

Tiwa Savage uherutse i Kigali, ari mubahanzikazi bigeze gutangaza ko 'Make Up' zimuhindura mushya

Umuhanzikazi Chidnma nawe ari mu bahindurwa no kwitera ibirungo by'ubwiza

Ni kenshi uzabona amafoto y'ibyamamarekazi mbere na nyuma yo kwitera ibirungo ukabona ni abantu babiri batandukanye nyamara ari umuntu umwe. Aha akaba ariho ubonera imbaraga z'ibi birungo by'ubwiza nubwo benshi bavuga ko wabyisiga cyangwa utabyisiga ntakintu bihindura.

Icyamamarekazi Yemi Alade 'Mama Africa', mbere na nyuma yo kwisiga ibirungo

Nk'uko bisanzwe ntakintu umwana w'umuntu yakora ngo kimubere cyiza kidafite ingaruka. Ukwisiga ibirungo nubwo ari uburenganzira bwa buri wese kandi ntakosa ririmo gusa bigira ingaruka kandi zigera kuri bose.

Ku muryango nyarwanda bifite ingaruka zikomeye zirimo izatangiye kugaragara hamwe n'izizagaragara bitinze. Ku bana b'abakobwa bakura bumva ko ubwiza karemano ntacyo buvuze ahubwo ko bakoresha ibirungo by'ubwiza bibangiriza uruhu bikabatera n'indwara.

Nubwo hari ababyisiga ntakindi bagamije, usanga nabo bashyizwe mu cyiciro cya ba bandi babikora bagamije gutuburira rubanda maze bagatakarizwa icyizere. Abanyarwandakazi bazagera igihe bigagirwe umuco wabo n'indangagaciro zabo kubera kugendera ku mico y'i mahanga irimo ukwihindura isura.

Uyu munsi harakoreshwa ibirungo by'ubwiza biva i mahanga, birashoboka ko ejo hazaza bazakoresha n'ibindi bintu bikomeye binafite ingaruka mbi byose bakurikiye gushaka ubwiza. Ibi kandi biha urugero rubi abangavu n'abandi bari mu myaka yo hasi babona ko bakuru babo bamaze kuyoboka uyu muco.

Uretse kuba umuco wo kwisiga ibirungo ugira ingaruka zigera kuri benshi, hari n'ingaruka zigera ku muntu ku giti cye harimo nk'indwara.

Dore zimwe mu ndwara umuntu ukunda kwisinga ibirungo by'ubwiza ashobora kurwara:

1.Indwara yitwa akine Kosimetika(acne cosmetica)

Ubundi icyo bita akine (acne) ni kimwe mu tuvubura (glands) tuba munsi y'uruhu. Utu tuvubura rero tukaba twatera uruhu rw'umuntu kubyimba (inflammation) iyo hagize impamvu itubyutsa (trigger).

Nk'uko tubikesha urubuga theconversation.com ndetse n'urubuga verywellhealth.com, basobanura ko iyi ari indwara ishobora guterwa n'ibyo umuntu yisiga gusa hari n'igihe iza bitewe n'imyaka, urugero ku bangavu  kubera imisembura ibivuburwa n'utunyangingo bashobora kugira iki kibazo cy'uduheri ku mubiri cyane cyane mu maso.

Ishobora kugaragara ahantu hose ku mubiri ariko ikaba ikunze kwibanda mu maso. Iyi ndwara ikaba ifite aho ihuriye n'ibikoreshwa mu gutegura ibyisigwa (Ingredients) ziza zigafunga utwenge two ku mubiri bigatera uduheri tubyimbye no kuvuvuka ku ruhu (small rash and bumpy pimples). Uburyo ushobra kwirinda iyi ndwara ni uko wajya uha akaruhuko uruhu rwawe rukabasha guhumeka, niba kandi wumva kugenda utisize bibangama cyane wajya ukaraba ukimara kugera mu rugo.

2.Umutwe (Headaches)

Umutwe nubwo uterwa n'ibintu byinshi ariko na bimwe mu byisigwa bishobora kuba imbarutso. Urugero twavuga hano nk'ibinyabutabire bita 'Diazolidinyl urea and DMDM Hydantoin' biboneka mu byisigwa bimwe na bimwe ndetse kinakora ikindi kinyabutabire cyitwa Formadhyde kiba cyitezweho kurinda bagiteri (bacteria) bikaba byaraje kumenyekana ko rero ibi binyabutabire bitera kuribwa ku ruhu, no kwangirika ku maso, kugira ngo niba wajyaga urwara uwo mutwe bigabanuke cyangwa kugira ngo umenye ko kwisiga (make up) ari byo bibitera uzabe ubiretseho nk'icyumweru kugira ngo urebe.

3. Ibibazo by'umusatsi (Hair problems)

Ibikoreshwa byinshi mu gutunganya umusatsi twavuga ibikotoro (gels), shampo (shampoo), serumu (serums), ibiwuhindura (conditioners), sipurayi (sprays) n'ibikoreshwa mu guhindura amabara y'umusatsi (Hair colour/ tentures) biba birimo ibinyabutabire bituma ugira umusatsi wawe uko ushaka ariko nyuma bikazawutera kuba wacika, kuvuvuka mu mutwe no gutukura ku ruhu rwaho. Kandi kubikoresha igihe kirekire bitera gutakara k'umwimerere w'umusatsi.

4.Aleriji  y'uruhu (Skin allergies)

Ibinyabutabire bita paraben bigizwe na Ethyl-paraben, butyl-paraben, na isopropyl-paraben, bikoreshwa mu kurinda gukura kwa bagiteri (Bacteria) mu byisigwa (Bacterial preservatives) bishobora gutera ubwoko bwinshi bwa aleriji ku ruhu, harimo uburyaryate (irritations), ibibara (Blotches and blemishes).

5.Kurwara amaso (Eye infections)

Kwisiga ku maso bikunze gukorwa n'igitsinagore cyane. Gusa mu kubikora wakagombye kwibuka ko uruhu ruri ku maso rwumva cyane igice kirukikije cyangwa n'icyaba kihashyizwe. Ibyo basiga ku maso byinshi (mascala) n'uducamirongo ku maso (eyeliner) bituma ingohe zidakura neza bikaba bihereza umwanya bagiteri (bacteria) zororokeramo bikaba byateza kurwara amaso.

6.Ubugumba (Infertility)

Ibintu bikoreshwa mu kwita ku ruhu n'imibavu, bikunze guhita bijya mu mubiri mo imbere (directly absorbed) rero ntagushidikanya ko ibinyabutabire bikoreshwa muri ibi bintu biba biri mu mubiri w'umuntu. Ku bushakashatsi bwakorewe ku mbeba bwagaragaje ko ikinyaburabire paraben (butyl paraben) ihangana cyane n'irekurwa ry'umusemburo (hormone) wa tesitositerone (testosterone) no gukora kw'imyanya y'imyororokere y'abagabo (male reproductive system).

Nubwo kwisiga cyane bikunze gukorwa n'abagore ni byiza ko umuntu yamenya ingaruka bigira ku buzima bw'imyororokere cyane ko iki kinyabutabire cya Paraben twababwiye kiboneka cyane mu bintu byinshi bikoreshwa bita ku ruhu.

7.Gusaza imbura gihe (Premature aging)

Cyane cyane ku bantu b'igitsina gore bakoresheje ibi bintu byita ku ruhu igihe kirekire, batangira kubona ibimenyetso byo gusaza k'uruhu biterwa no kwangirika aho umuntu atangira kubona amabara, iminkanyari n'ibindi. Nubwo benshi bazi ko kwisiga bihishira inenge baba bifiteho, ariko mu kubikoresha havamo gusaza k'uruhu kandi ababikora batarabonera igisubizo.

Hari ingaruka nyishi bitera tutarondora hano cyane ko buri munsi ubushakashatsi bugenda buvumbura byinshi bitari bizwi, harimo ubusumbane bw'imisemburo (Hormonal imbalance), Kanseri n'ibindi byinshi. Ibyiza ni uko umuntu yazajya abikoresha abanje kugisha inama muganga w'uruhu (dermatologist) dore ko kwirinda biruta kwivuza.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133744/na-kigali-ntiyatanzwe-ubutubuzi-bwabakobwa-bwahawe-intebe-yimbere-133744.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)