Nabo banze ko impeshyi ibasiga buri wese arara wenyine! Ubukwe bwa Miss Iradukunda Elsa na Prince Kid bwatangiye guhumura - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid na Miss Iradukunda Elsa bagize inkuru y'urukundo yaryoheye benshi kubera ingorane bagiye barenga, bazakora ubukwe mu mpera z'icyumweru cya mbere cya Nzeri 2023.

Prince Kid na Miss Elsa wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2017 basezeranye imbere y'amategeko. Ni umuhango wabaye tariki 2 Werurwe 2023 ubera mu Murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo.

Byitezwe ko mu mpera z'icyumwe cya mbere cya Nzeri 2023, bazasezerana imbere y'Imana. Urukundo rwaba bombi rwagarutsweho cyane kubera ukuntu Miss Elsa yarwaniye ishyaka Prince Kid wari warafunze azira ibyaha birimo guhohotera abakobwa bitabiriye Miss Rwanda.



Source : https://yegob.rw/nabo-banze-ko-impeshyi-ibasiga-ubukwe-bwa-miss-iradukunda-elsa-na-prince-kid-bwatangiye-guhumura/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)