Nasty C na Cassper bazahurira ku rubyiniro n'... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

InyaRwanda yabonye amakuru avuga ko aba bahanzi bashakaga gukorera igitaramo cy'abo i Kigali, ibiganiro bagiranye n'ubuyobozi n'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Basketball mu Rwanda, FERWABA, bavamo ko bazaririmba muri iriya mikino bashyiraho akadomo.

Ferwaba kandi yatangiye ibiganiro n'abahanzi bo mu Rwanda bari hagati ya babiri na batatu ndetse na ba Dj babiri bagomba kuzacuranga muri iki gitaramo. Ferwaba yitaye cyane ku kureba abahanzi bagezweho muri iki gihe, ariko batakoranye mu mikino yabanje.

Aba bahanzi bakoranye indirimbo zirenze imwe bategerejwe i Kigali mu gitaramo kizaherekeza umukino w'intoranywa muri Shampiyona ya Basketball mu Rwanda "Ferwaba All Star Game Concert 2023."

Bazataramira mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena ku wa 23 Nzeri 2023, mu gitaramo cyatewe inkunga n'uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye rwa Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Cheetah.

Nyovest utegerejwe i Kigali yatangiye kuririmba afite imyaka 12 y'amavuko. Kugeza ubwo mu 2006 yatsinzwe ikizamini cya Leta cy'amashuri yisumbuye, ava mu ishuri.

Icyo gihe, uyu musore yabwiye ababyeyi be ko ashaka gukurikira inzozi ze zo gukora umuziki, bituma ku myaka 16 y'amavuko ava mu ishuri.

Kuri iriya myaka yahise asinya mu inzu ifasha abahanzi ya Motwaswako, batandukanye mu 2008 Cassper atangira gukora umuziki nk'umuhanzi wigenga.

Mu 2013, uyu muhanzi yasohoye indirimbo ye ya mbere yise "Gusheshe", mu 2014 asohora album ye ya mbere yise "Tsholofelo". Iyi album yarakunzwe cyane ku rubuga rwa iTunes muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu 2014 Casper yashyizwe ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa MTV Base. Mu 2020, uyu muraperi yagiranye amasezerano y'imikoranire na Def JamAfrica.

Ni Label ahuriyemo na Nasty C bazazana i Kigali, Larry Gaaga, Boity, Nadia Nakai, Tellaman, Tshego, Ricky Tyler ndetse na Vector.

Ni ubwa mbere Cassper agiye gutaramira i Kigali. Ni mu gihe Nasty C ari ku nshuro ya kabiri agiye gutaramira i Kigali, inkumi zimwibuka cyane mu 2018.

Nasty C yabonye iziba ku wa 11 Gashyantare 1997, ni umwanditsi w'indirimbo akaba na Producer ubimazemo igihe kinini.

Yagize igikundiro cyihariye binyuze ku ndirimbo yakubiye kuri album 'Sophomore'. Mu 2018 yegukanye ibikombe bibiri birimo 'South African Music Awards' ndetse na 'All Africa Music Awards'.

Uyu musore yakuriye mu gace ka Soweto mu Mujyi wa Johannseburg. Ariko yabaye igihe kinini muri Durban arerwa na Se, David Maviyo Ngcobo, ni nyuma y'urupfu rwa Nyina waguye mu mpanuka y'imodoka. Icyo gihe Nasty C yari afite amezi 11.

Nasty C yigeze kuvuga ko yinjiye mu muziki bigizwemo uruhare na Mukuru we Siyabongo Ngcobo wamwigishije uko abaraperi bitwara mu ndirimbo. Kandi yamuhaye amasomo ashamikiye ku muziki.

Ku mwaka wa 14 y'amavuko, Nasty C yasohoye 'Mixtape' ye ya mbere yise 'One Kid, A Thousand Coffins' yasohoye ku wa 12 Gicurasi 2012.

Ku wa 4 Mata 2014, uyu musore yasohoye Extended Play ye ya mbere yise 'L.A.M.E. (Levitating Above My Enemies)', nyuma muri Gashyantare 2015 yasohoye 'Mixtape' yay a kabiri iriho indirimbo yamamaye yise 'Juice Back'.

Ku wa 20 Ukwakira 2015, Nasty C yasubiyemo iyi ndirimbo ayikorana na Davido na Cassper Nyovest.

Uyu musore afite album zirimo: Bad Hair (2016), Strings and Bling (2018) ndetse na Zulu Man with Some Power (2020).

Arazwi cyane mu ndirimbo Said (and Runtown), Particular (Major Lazer, DJ Maphorisa), Jungle, Switched Up, Mad Over You (Remix), The Coolest Kid in Africa (Davido) n'izindi.

Nasty C agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya kabiri. Uyu musore atunze arenga Miliyoni 1.2$. Akurikirwa n'abantu barenga Miliyoni 2

Nasty C na Cassper bagiye gutaramira i Kigali mu gitaramo kizaba ku wa 23 Nzeri 2023

Cassper agiye gutaramira i Kigali nyuma y'indirimbo ze zakunzwe nka 'Gusheshe', 'Doc Shebeleza' n'izindi. Ni we washinze Label yise 'Family Tree Records'. Akurikirwa n'abarenga Miliyoni 4.4 kuri Twitter Â 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'JUICE'

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133252/nasty-c-na-cassper-bazahurira-ku-rubyiniro-nabahanzi-bi-kigali-133252.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)