"Ndavuga ibyo nabonye, nta kintu na kimwe arusha Prince" Axel Rugangura yavuze abanyamahanga 4 APR Fc yaguze barushwa umupira n'abanyarwanda bayisanzwemo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru w'Imikino kuri Radio Rwanda, Rugangura Axel, yavuze ko mu banyamahanga baguzwe na APR FC harimo abari ku rwego rwo hasi ugereranyije n'Abanyarwanda basanzwe muri iyi kipe.

Mu kiganiro Urubuga rw'Imikino kuri Radiyo Rwanda, Rugangura Axel yavuze ko bamwe mu banyamahanga APR Fc yaguze batari ku rwego rwiza, harimo nka Victor Mbaoma, Apam Assongwe, Tadeo Lwanga ndetse n'abandi.

Yagize ati 'Mbaoma ibintu akina, Nshuti na Yannick bari basanzwemo babikina, bakanamurusha. Kugereranya Apam na Gilbert Mugisha ni nko kugereranya Corolla na Ferrari. Ndavuga ibintu nabonye. Lwanga, umutima urabishaka, umubiri ukanga. Bindjeme nta kintu na kimwe arusha Prince cyangwa Yunussu.'



Source : https://yegob.rw/ndavuga-ibyo-nabonye-nta-kintu-na-kimwe-arusha-prince-axel-rugangura-yavuze-abanyamahanga-4-apr-fc-yaguze-barushwa-umupira-nabanyarwanda-bayisanzwemo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)