Ndimbati wari umaze kabiri avuye muri gereza, ibye bishobora kongera kugwamo inshishi! RIB yongeye guhamagaza Ndimbati ngo yisobanure ku byaha aregwa - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwahamagaje Uwihoreye Jean Bosco wamenyekanye muri sinema nyarwanda nka Ndimbati kubera ibyaha akekwaho bijyanye no kutita ku nshingano zo kurera abana be b'impanga yabyaye nk'inshingano za kibyeyi.

Amakuru avuga ko Ndimbati yahamagajwe n'Ishami rya RIB ryita ku kurengera bw'umwana rikorera Kacyiru, ku wa 23 Kanama 2023, akaba akurikiranyweho ibyaha bifinye isano no kutuzuza inshingano zo kurera nk'umubyeyi.

Aya makuru kandi yahamijwe n'Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry utifuje kugira byinshi atangaza kuri iyi nkuru, nk'uko Igihe kibitangaza.

Yagize ti 'Nibyo koko ejo yitabye Ubugenzacyaha, kugira ngo abazwe, ibijyanye n'ibyo akurikiranyweho byo biracyari mu iperereza.'

Ndimbati ahamagajwe mu gihe mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amakuru yavugaga ko uyu mugabo yahagaritse inshingano zo kwita ku bana yabyaye.

Ndimbati yarekuwe n'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge muri Nzeri 2022 nyuma y'amezi hafi atandatu akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana tarageza imyaka y'ubukure.



Source : https://yegob.rw/ndimbati-wari-umaze-kabiri-avuye-muri-gereza-ibye-bishobira-kongera-kugwamo-inshishi-rib-yongeye-guhamagaza-ndimbati-ngo-yisobanure-ku-byaha-aregwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)