Ndizeye Samuel yavuze icyo yapfuye na Rayon Sports yamwifuzaga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro w'Umurundi Ndizeye Samuel yavuze ko impamvu atongereye amasezerano muri Rayon Sports yamwifuzaga ari uko batumvikanye nta kindi.

Ndizeye Samuel, umwaka w'imikino wa 2022-23, wari umwaka we wa nyuma mu ikipe ya Rayon Sports yambara ubururu n'umweru.

Ni umwe mu bakinnyi iyi kipe yifuzaga kongerera amasezerano ariko birangira batandukanye aho yahise ajya gusinyira ikipe y'abashinzwe umutekano mu gihugu ya Police FC.

Ndizeye Samuel yavuze ko impamvu atongereye amasezerano nta yindi ari uko atumvikanye n'iyi kipe yagiriyemo ibihe byiza.

Ati "Urebye gusoza amasezerano habaho kuganira, hakababo no kumvikana, rero nyuma byaranze ko twumvikana mpita mfata umwanzuro wo kujya muri Police FC."

Muri Nyakanga 20219 nibwo Ndizeye Samuel ukina mu mutima w'ubwugarizi yinjiye muri Rayon Sports akaba baratandukanye nyuma y'imyaka 4 yari ayimazemo.

Ni ikipe yagiriyemo ibihe byiza nubwo nta shampiyona batwaranye ariko batwaranye igikombe cy'Amahoro cya 2023, uku kuyigiriramo ibihe byiza byanatumye ahamagarwa mu ikipe y'igihugu y'u Burundi.

Ubu ari muri Police FC aho Police FC yanamusohoye ku rutonde rw'abakinnyi igomba kujyana muri Tanzania kwitegurirayo umwaka w'imikino wa 2023-24.

Ndizeye Samuel yavuze ko yapfuye na Rayon Sports amafaranga



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ndizeye-samuel-yavuze-icyo-yapfuye-na-rayon-sports-yamwifuzaga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)