Iyo witegereje uruganda rw'umuziki yaba mu Rwanda no mu bindi bihugu byateye imbere byitwa ko aribyo biyoboye mu muziki,uzasanga abahanzi bakomeye benshi atari abanyamashuri. Byumwihariko n'abanditse izina ku Isi benshi ntamashuri menshi bafite dore ko hari n'abayize bamaze kwamamara.
Mu Rwanda ariko rufite umwihariko wo kugira abahanzi bize amashuri menshi kandi bakanabifatanya no gukora umuziki bikabahira maze bagaca ya mvugo ya benshi igira iti :''Nta muhanzi wakwiga ngo aminuze bimukundire''. Aba bahanzi kandi uretse kuba ari intiti, bari mu bahetse umuziki Nyarwanda bakoresheje impano zabo ndetse banabyaje umusaruro dipolome zabo aho zabahesheje akazi keza.
Dore abahanzi nyarwanda bafite amashuri menshi kandi b'abanyempano byahiriye:
1.Tom Close
Umuhanzi Muyombo Thomas uzwi cyane nka Tom Close, amashuri ye mu buvuzi yatumye Inama y'Abaminisitiri imwizera imushinga Ikigo cy'igihugu gishinzwe gukusanya no guha amaraso indembe.
Yarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda aho yigaga mu ishami ry'ubuvuzi (Medecine).
Hejuru y'impano y'umuziki amaze imyaka irenga icumi akora, asigaye yandika n'ibitabo byagenewe abana. Kugeza ubu amaze gushyira hanze ibirenga 20.
Niwe muhanzi wa mbere mu Rwanda wegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigitangira.
Uyu muhanzi uherutse kumurika album yise 'Essence', ari mu bahanzi bahagaze neza mu mutongo ndetse afite inzu yakataraboneka i Nyamata mu Bugesera.
2. Butera Knowless
Umuhanzikazi w'umunyempano,Ingabire Butera Jeanne uzwi nka Knowles umaze imyaka itari mike mu muziki wanagiye atinyura abakobwa bakiri bato gukora umuziki, nawe ari mu bahanzi bafite amashuri kandi bagikomeje no kuyiga.
Mu mpera z'umwaka wa 2019 nibwo nibwo yarangije icyiciro cya gatatu muri Kaminuza ya Christian University ibarizwa muri Leta ya Oklahoma, USA, mu bijyanye n'ibaruramari.
Muri Kamena uyu mwaka nibwo Knowles yatangaje ko yatangiye gukurikirana amasomo y'Impamyabumenyi y'Ikirenga 'PhD', umwanzuro yafashe nyuma yo gusoza 'Masters' mu bijyanye n'ibaruramari. Ibi byose akomeje kubikora mu gihe anabifatanya n'umuziki dore ko ari gutegura album ya Gatandatu.
3. Danny Vumbi
Urebye neza wasanga Semivumbi bita Danny Vumbi ari we muhanzi nyarwanda w'umuhanga haba mu kwandika no kuririmba kurusha abandi kandi akaba yaranaminuje.
Afite Impamyabumenyi ya Kaminuza yakuye mu cyahoze ari KIE mu bijyanye n'uburezi.
Akirangiza kwiga yabaye umwarimu w'imibare nyuma iyo mpamyabumenyi yaje kuyibyaza umusaruro atangira kwigisha imibare.
Yabaye n'umuyobozi mu Murenge wa Kintobo mu Karere ka Nyabihu ushinzwe imibereho myiza y'abaturage. Nyuma yabaye umunyamakuru kuri Radio Authèntique.
Akazi ko kuba umuhanzi katangiye kumugaburira kuva akiri mu itsinda rya Muzika rya The Brothers. Kuva icyo gihe kugeza ubu umuziki uracyamugaburira.
4. Nemeye Platini
Nemeye Platini yahoze aririmba mu itsinda rya Dream Boys. Yarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu itangazamakuru muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda.
Akiririmbana na mugenzi we Mujyanama Jean Claude begukanye irushanwa rya Guma Guma ryahembaga miliyoni 20 frw.
Uretse umuziki Platini ni umuhanzi ufite kompanyi ikodesha imodoka. Afite inzu nziza i Nyamata mu Karere ka Bugesera ndetse ari no mu bahanzi nyarwanda bahagaze neza babashije kwisanisha n'ikiragano gishya mu gihe awumazemo imyaka myinshi.
5. Israel Mbonyi
Umunyamuziki ufatwa nka nimero ya mbere mu bakora indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda, Israel Mbonyi, ari mu bahanzi b'abanyamashuri n'abanyempano umuziki nyarwanda ufite. Muri Nyakanga uyu mwaka uyu muhanzi yatangaje ko agiye gutangira kwigira Impamyabumenyi y'Ikirenga mu buzima 'Public Health'.
Asanzwe afite Impamyabumenyi y'Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza 'Master's Degree' mu by'imiti (Pharmacy) yakuye muri Kaminuza yo mu Buhinde. Israel Mbonyi akaba yaratangaje ko gukomeza kwiga kwe ari mu rwego rwo kongera ubumenyi kandi akabikora mu gihe akibishoboye ari nako abifatanya no gukora ibihangano bihimbaza Imana.
6.Odda Paccy
Umuraperikazi, Uzamberumwana Pacifique, wamamaye mu muziki nka Oda Paccy cyane cyane mu njyana Hip-hop yasoje amasomo muri Kaminuza y'Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n'Ubucuruzi (UTB). Ku itariki 9 Kamena 2023, ni bwo Oda Paccy yahawe Impamyabumenyi y'Ikiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Ishami rya ry'Ubukungu n'Ikoranabuhanga
7.Ancle Austin
Umuhanzi akaba n'umunyamakuru Austin Luwano wamenyekanye nka cyane nka Ancle Austin afite Impamyabushobozi y'Ikiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Ishami ry'Itangazamakuru. Akomeje kugenda yegukana uduhigo dutandukanye mu muziki kandi abifatanya no kuba umunyamakuru w'imyidagaduro kuri radiyo ikorera mu Rwanda izwi nka KISS FM.
8. Kitoko
Umuhanzi Kitoko Bibarwa Patrick yamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe n'abatari bake zirimo Akabuto, Ikiragi ,Urukundo n'izindi. Ubu afite Impamyabushobozi Ihanitse ya kaminuza mu bijyanje n'Imiyoborere yakuye mu Bwongereza.