Ni imikino yo gupfa no gukira! Ibiciro by'imikino ya kamarampaka byagiye hanze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Harabura amasaha abarirwa ku ntoki imikino ya kamarampaka muri Basketball igatangira "Betapawaplayoffs", ibiciro nabyo byagiye hanze.

Nyuma y'uko shampiyona isanzwe irangiye, hagomba gukurikiraho imikino ya kamarampaka aho amakipe 4 yabaye aya mbere muri buri cyiciro (abagabo n'abagore) agomba kwishakamo itwara igikombe.

Iyi mikino izatangira ejo ku wa Gatatu tariki ya 23 Kanama 2023 aho mu bagabo bazakinira muri Kigali Arena aho kwinjira ari ibihumbi 20, ibihumbi 10, ibihumbi 5 n'ibihumbi 2, abagore bo bazakinira muri LDK, kwinjira ni ibihumbi 10 n'ibihumbi 5.

Mu bagabo saa 19h00' REG BBC izakina Espoir BBC ni mu gihe saa 21h00' Patriots BBC izatana mu mitwe na APR BBC.

Mu bagore saa 19h00' APR WBBC izakina na The Hoops RWA n'aho saa 21h00' REG WBBC ikine na IPRC Huye.

Aya makipe akaba agomba gukina imikino 5, itsinzemo 3 akaba ari yo igera ku mukino wa nyuma.

Iyi mikino ya kamarampaka y'uyu mwaka ifite agashya aho ikipe izajya itsinda, abakinnyi bayo buri umwe azajya ahabwa ibihumbi 50 na BetPawa, umuterankunga w'iyi mikino.

Imikino ya kamarampaka izatangira ejo ku wa Gatatu



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ni-imikino-yo-gupfa-no-gukira-ibiciro-by-imikino-ya-kamarampaka-byagiye-hanze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)