Ni inde uzakijyana? Guhera kuri uyu wa Gatanu rurambikana hagati ya APR na REG #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Nzeri 2023 APR BBC na REG BBC zizaba zicakirana mu mukino wa nyuma wa Kamarampaka muri Basketball aho aya makipe azatanguranwa imikino 4 muri 7.

Aya makipe yahuriye ku mukino wa nyuma, ni nyuma y'uko APR BBC yasezereye Patriots BBC n'aho REG BBC isezerera Espoir BBC zose zatsinzwe imikino 3-0.

Tariki ya 1 Nzeri 2023 nibwo hazatangira imikino ya nyuma ya Kamarampaka muri Basketball 'Betpawa playoffs' mu bagabo.

Saa 21h nibwo APR BBC na REG BBC zizakina umukino wa mbere muri 7 bagomba gukina, gusa ishobora kutagera mu gihe ikipe imwe yatsinda imikino 4 iyi 7 itaragera.

Uyu mukino uzaba wabanjirijwe n'indi ibiri y'abagore y'amakipe arimo guhatanira kugera ku mukino wa nyuma, saa 17h00' APR WBBC imaze gutsinda The Hoops Rwa imikino 2 bazaba bakina umukino wa 3, yawutsinda igahita igera ku mukino wa nyuma.

Saa 19h00', REG WBBC imaze gukina umukino umwe wa 1/2 na IPRC Huye ikaba yaranawutsinze, bazaba bakina umukino wa 2.

APR izesurana REG guhera ku wa Gatanu



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ni-inde-uzakijyana-guhera-kuri-uyu-wa-gatanu-rurambikana-hagati-ya-apr-na-reg

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)