Niyigena Clement myugariro wa APR FC yerekeje hanze y'u Rwanda - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ndetse n'ikipe ya APR FC Niyigena Clement yerekeje hanze y'u Rwanda mu gusuzumwa uburwayi amaranye iminsi.

Kuri uyu wa mbere nibwo uyu mukinnyi yerekeje mu gihugu cya Kenya gusuzumwa uburwayi amaranye iminsi ndetse byaba na ngombwa agahabwa ubuvuzi. Amakuru dufite ni uko kugeza ubu yamaze no kugera muri iki gihugu mu masaha ari imbere araza gusuzumwa.

Shampiyona sezo 2022/2023, ijya kurangira Niyigena Clement yagize uburwayi bukomeye ndetse Shampiyona isoza ikipe ya APR FC ikina idafite uyu musore binayiviramo kugenda itakaza imikino imwe n'imwe. Bivugwa ko afite ikibazo cy'ibihaha.

 

 



Source : https://yegob.rw/niyigena-clement-myugariro-wa-apr-fc-yerekeje-hanze-yu-rwanda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)