Noneho Kigali Arena izaturika! Hamenyekanye abandi bahanzi bari hafi kuza I Kigali gutaramira abanyarwanda.
Umuhanzi w'umunya-Nigeria, Burna Boy uri mu bahataniye ibihembo bya Trace Awards, ashobora kuzitabira ibirori bizatangirwamo ibi bihembo bizabera mu Rwanda, ku wa 21 Ugushyingo 2023 muri Kigali Arena.
Ni ku nshuro ya mbere uyu muhanzi azaba yitabiriye ibirori bitangirwamo ibihembo bya Trace Awards.
Abandi bahanzi bafite amazina akomeye bashobora kuzitabira umuhango uzatangirwamo ibihembo bya Trace Awards, bizatangwa ku wa 21 Ugushyingo 2023 muri Kigali Arena ni Ayra Star, Asake, Rema, Musa Keys n'abandi benshi.