Nta muntu uzongera gupfira mu mpanuka kenyege! Abamotari bagizwe abaganga b'ibanze - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nta muntu uzongera gupfira mu mpanuka kenyege! Abamotari bagizwe abaganga b'ibanze.

Umuyobozi ushinzwe ubutabazi bw'ibanze muri RBC yatangaje ko bamaze guha abamotari bagera kuri 500 ubumenyi bw'ibanze bwo gutanga ubutabazi bw'ibanze ku bantu bakoze impanuka.

Yavuze ko impamvu bahisemo gutaoza aba bamotari ari uko abamotari bakunze kugera ahantu habereye impanuka cyane ndetse nabo ubwabo ugasanga bahura nazo cyane.

Ati kandi ibi bizafasha mu kugabanya imfu z'abantu bagwaga mu mpanuka kuko wasangaga iyo habaga impanuka, abaganga bajyaga kuhagera hari abamaze kuremba ndetse na bimwe mu bice by'umubiri byabo bikangirija. Ati ' Ariko ubwo aba bamotari bahawe ubumenyi bizajya bituma batanga ubutabazi bw'ibanze bitume abaganga bahagera uwakoze impanuka atangiritse cyane'.

Ndetse ibi byo gutoza abamotari ntibirangiriye aha kuko bazagenda batoza n'abandi.



Source : https://yegob.rw/nta-muntu-uzongera-gupfira-mu-mpanuka-kenyege-abamotari-bagizwe-abaganga-bibanze/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)