Thierry Froger utoza APR FC yavuze ko atajya gusubiza cyangwa kuvuga ibyo Manishimwe Djabel yavuze ko iyi kipe yaguze nabi kubera ko atamuzi mu bakinnyi be.
Manishimwe Djabel ugifite amazezerano y'imyaka 2, yeretswe n'iyi kipe ko atari muri gahunda zayo uyu mwaka w'imikino aho agomba gutizwa.
Bivugwa ko we n'iyi kipe hari ibyo batumvikanyeho bijyanye n'uburyo agomba gusohoka muri iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu, ejo yatangaje amagambo benshi bafashe nko kwigumura kugira ngo ibe yakuririraho imwirukane.
Bimwe mu byo yavuze ni uko iyi kipe abanyamahanga yaguze nta kintu barusha abanyarwanda yakinishaga.
Ati 'Nkurikije ibyo mbona ubu, nta tandukaniro rinini riri hagati ya APR FC yari ihari ubushize n'iy'ubu. Uko ni ko kuri nkurikije imikino ya gicuti bagiye bakina kuko nagiye nyikurikirana. Nta kinyuranyo gihari.'
'Nta mukinnyi ndi kubona muri APR FC ubu urusha urwego ba Bosco [Ruboneka], Yannick [Bizimana] na Nshuti [Innocent]. Gusa umupira ugira ibyawo bashobora kugera ku byo abandi batagezeho ariko mu by'ukuri ntibyoroshye.'
Mu kiganiro n'itangazamakuru umutoza wa APR FC abajijwe niba koko yemeranywa na Manishimwe Djabel kuba iyi kipe abakinnyi ifite badashoboye, yavuze ko Djabel ntawe azi kandi kuba yarakiniraga APR FC atajya avuga ku bintu byose umukinnyi wahoze akinira APR FC yavuze.
Ati "ntabwo muzi, n'ibyo yavuze sinbizi, na we ambabarire ariko ntabwo navuga ku bakinnyi bose bahoze bakinira APR FC. Njye nsubiza ku mukinnyi neretswe n'ubuyobozi ko ari umukinnyi w'ikipe."
Ku bakinnyi afite kuba atari we wabaguze, yavuze ko atavuga ko abishimiye cyangwa atabishimiye, icy'ingenzi ari uko bose bashyira hamwe bagasenyera umugozi umwe.