Ntabwo muri APR FC intego zanjye zose nazigez... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Kanama, InyaRwanda yerekeje mu Majyepfo y'u Rwanda mu Karere ka Huye ahabarizwa ikipe ya Mukura Victory Sports dore ko yari yasubukiye imyitozo nyuma yo kuva mu gihugu cy'u Burundi. 

Iyi myitozo, yagaragayemo Manishimwe Djabel wahoze ari Kapiteni w'ikipe ya APR FC, gusa kuri ubu iyi kipe ikaba yaramutije muri Mukura mu gihe kigera ku mwaka.

Ubwo imyitozo yari ihumuje, uyu musore yaganiriye n'itangazamakuru, agaruka ku buzima arimo mu ikipe ya Mukura ndetse n'ibisigisigi by'ubuzima bwe mu ikipe ya APR FC.

HANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE

Abajijwe ku kuba yaravuye muri APR FC niba anyuzwe n'ibyo yakozeyo, Djabel yemeje ko hari akazi atasoje neza. Yagize ati: "Ntabwo muri APR FC intego zanjye zose nazigezeho, hariho ibintu bitagenze neza, nk'ikintu cya mbere nagiye muri APR FC nifuza gutwara ibikombe bya shampiyona ariko nifuza ko ikipe yagera no mu matsinda y'imikino Nyafurulika nk'uko nari mvuye muri Rayon Sports narabashije kubigeraho."

Manishimwe Djabel yageze muri APR FC mu 2019 avuye muri Rayon Sports nyuma yo kuyifasha kwegukana igikombe cya shampiyona.

Djabel yakomeje avuga ko "njya muri APR FC numvaga gukina amatsinda ari intego zanjye, ndetse bikaba byiza bikozwe b'abanyarwanda gusa, kuko byari gutuma abanyarwanda hari urwego tuvaho tukajya ku rundi. Rero icyo kintu ni cyo ntekereza muri APR FC cyananiye mu ntego nari mfite muri APR FC."

Igikombe cya shampiyona APR FC iheruka Manishimwe Djabel yari Kapiteni wayo, gusa akaba atarabashije gukina imikino myinshi kubera kutumvikana n'uwari umutoza w'iyi kipe.

Manishimwe Djabel yagaragaje akamwenyu mu myitozo ya Mukura itegura umukino ufungura shampiyona, iyi kipe ifitanye n'Amagaju FC



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133203/ntabwo-muri-apr-fc-intego-zanjye-zose-nazigezeho-manishimwe-djabel-video-133203.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)