Ntabwo muzongera gucyesha! Ibikorwa by'imyidagaduro byashyiriweho isaha ntarengwa ndetse bikumirwa kongera gucyesha - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ntabwo muzongera gucyesha! Ibikorwa by'inyidagaduro byashyiriweho isaha ntarengwa ndetse bikumirwa kongera gucyesha

Mu rwego rwo kwirinda kubangamira abatura Rwanda, ubu ibitaramo n'ibindi bikorwa by'imyidagaduro byashyiriweho isaha ntarengwa bizajya bifungirwaho.

Inama y'abaministiri yemeje ko ibikorwa nk'ibyo mu gihe k'imibyizi bizajya bifunga saa saba z'ijoro naho mu minsi ya weekend bigafungwa saa munani z'ijoro.

Ibi bizatangira gukurikizwa guhera taliki yambere nzeri 2023 , ibi kandi ni mu rwego rwo kwirinda kubangamira abatura Rwanda cyane cyane abaturiye aho ibi bitaramo bibera.

 



Source : https://yegob.rw/ntabwo-muzongera-gucyesha-ibikorwa-byimyidagaduro-byashyiriweho-isaha-ntarengwa-ndetse-bikumirwa-kongera-gucyesha/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)