Nubwo asa nk'uwibagiranye ariko nti byamubujije guca agahigo muri African - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Ngabo Medard Jorbet yongeye guca agahigo ko kuba umuhanzi rukumbi wo mu Rwanda ushyizwe ku rutonde rw'abahataniye ibihembo bya African Muzik Magazine Awards (FRIMMA) bigiye gutangwa ku nshuro ya 10.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Kanama 2023, nibwo komite itegura ibi bihembo yatangaje urutonde rurambuye rw'abahataniye ibihembo.

Bigiye gutangwa hizihizwa imyaka 10 yabyo-Kandi hashimwa umusanzu byagize mu guteza imbere no gushyigikira abahanzi bo muri Afurika, yaba ababarizwa kuri uyu mugabane ndetse n'abandi bakorera umuziki ku migabane y'indi ariko bakomoka muri Afurika.

Komite itegura ibi bihembo ivuga ko 'iyi sabukuru y'imyaka 10 tugiye kwizihiza' ari 'ikimenyetso cy'uruhare rw'ibihembo rwa Afrimma mu muziki'.



Source : https://yegob.rw/ntubwo-asa-nkuwibagiranye-ariko-nti-byamubujije-guca-agahigo-muri-african/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)