Umunyamakuru w'imikino kuri radiyo Fine FM, Sam Karenzi nyuma yo kureba umukino wahuje APR Fc na Rayon Sports, yagize icyo atangaza.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Sam Karenze yagize ati' Ngo inyombya bayirashe amatama yombi iti amagambo ashize ivuga. 3-0 ni byinshi. Rayon Sports mukomereze aho.'
'Pole kuri Apr Fc, nubwo mutsinzwe ariko harimo ibyo kwishimira. Turebye ihangana riryoshye (derby) birahagije.'
Uyu mukino mu guhatanira igikombe cya Super Cup warangiye Rayon Sports itwaye igikombe APR Fc, nyuma yo kuyitsimda ibitego 3-0.