Nubwo yaba akiri muto cyangwa ashaje gute, buri mukobwa wese akunda ibikinisho byoroshye cyane cyane ibipupe (Menya impamvu) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nubwo yaba akiri muto cyangwa ashaje gute, buri mukobwa wese akunda ibintu bigaragara neza.Cyane cyane ibikinisho byoroshye.

Abakobwa benshi guhitamo kwabo kw'igikinisho bahorana cyangwa bahora bafite ni igipupe.

Menya impamvu ari cyo bakunda guhitamo.

1.Biruhura mu mutwe

Kenshi abakobwa biragorana ko yasohora imbamutima ze ku muntu uwari we wese,gusa ku gipupe yabikora aha niho uzasanga ashobora kubabara akabibwira igipupe ubundi akiruhukira kandi akumva ameze neza kuruta kubibwira inshuti yamuhemukira, ibi bigafasha kuruhuka mu mutwe anakireba

2.Kiba cyiza mu kugihobera

Akenshi hari igihe abakobwa baba bakeneye ikintu cyo guhobera umwanya munini, aha bahita bifashisha igipupe kigatuma bahuga bakibagirwa ibibi byahise byose ubundi akishima.

3. Birashyushya

Ibipupe kubera uko biba bikoze mu myenda cyangwa mu mapamba biroroshye cyane ko byashyushya mu gihe umwe agize imbeho ikabije ibi bikaba byamurinda kugira imbeho mu gihe agifite.

4. Ni impano ikomeye ku mukobwa

Igipupe ni imwe mu mpano ushobora guha umukobwa akazahora agutekerezaho, bitewe nuko azajya akireba mu bihe byose azajya aba arimo yaba yishimye cyangwa abababeye. Akenshi iyo umuhaye impano y'igipupe ntiyakwibagirwa

5.Byongera ubwiza bwa hantu biri

Aha akenshi abakobwa baharanira ko ahantu bari haba hasa neza cyane aho usanga bita ku byumba babamo, ibi bikaba byatuma ashyiramo n'igipupe kugirango hase neza kuko akenshi usanga aho biri haba hasa neza cyane

6. Bifasha kwiga kurera

Akenshi igipupe kiba kiri mu isura y'umwana, aha usanga iyo umukobwa agifite agerageza uko ashoboye akacyitaho, rimwe na rimwe akagikorera akenshi ibikorerwa abana nko kucyambika, kugiheka n'ibindi ,ikaba ari amwe mu masomo agomba gufata akaba yamufasha kuzarera neza mu minsi iri imbere cyangwa amaze gukura.



Source : https://yegob.rw/nubwo-yaba-akiri-muto-cyangwa-ashaje-gute-buri-mukobwa-wese-akunda-ibikinisho-byoroshye-cyane-cyane-ibipupe-menya-impamvu/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)