Nyabugogo! Imodoka zo muri Gare zikomeje kuba izahabu n'ifeza bikaba byatumye abahategera basaba ubufasha - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyabugogo! Imodoka zo muri Gare zikomeje kubo izahabu n'ifeza bikaba byatumye abahategera basaba ubufasha.

Abagenzi bategera imodoka muri Gare ya Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge berekeza mu Ntara zitandukanye z'Igihugu barinubira ikibazo cy'ibura ry'imodoka gikomeje gufata indi ntera.

Bamwe muri aba bagenzi baganiriye na IGIHE, bavuga ko bahangayikishijwe n'ikibazo cy'ibura ry'imodoka ku buryo ngo n'ubonye uko atega yishyura amafaranga yikubye kabiri ayagenwe.

Bamwe muri aba bagenzi basaba inzego zibishinzwe kubafasha, zigakemura iki kibazo bakabona imodoka zibajyana mu duce baturukamo.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imodoka zijya mu Ntara muri Volcano Isingizwe Eric, we avuga ko imodoka zitabuze ahubwo abagenzi babaye benshi kubera ko ari mu gihe cy'impeshyi.

Umukozi wa sosiyete ishinzwe gucunga Gare ya Nyabugogo ya ATPR, Ezekiel Musabyimana, nawe yemeza ko abagenzi babaye benshi kubera ko ari mu igihe cy'Impeshyi.



Source : https://yegob.rw/nyabugogo-imodoka-zo-muri-gare-zikomeje-kuba-izahabu-nifeza-bikaba-byatumye-abahategera-basaba-ubufasha/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)