Nyamasheke: Umugabo witwa Gad yabyukije umugore witwa Francine ni uko maze bajya kwiba biza no kubahira gusa nyuma ya kanya gato ibyabayeho byatumye biri wese yicuza icyatumye ava mu rugo akajya kwiba - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyamasheke: Umugabo witwa Gad yabyukije umugore witwa Francine ni uko maze bajya kwiba biza no kubahira gusa nyuma ya kanya gato ibyabayeho byatumye biri wese yicuza icyatumye ava mu rugo akajya kwiba.

Umugabo n'umugore bitwikiriye ijoro biba ihene n'imashini z'ubudozi mu mirenge ya Nyabitekeri na Shangi yo mu karere ka Nyamasheke.

Ubu bujura bwakozwe mu ijoro ryo kuwa 8 rishyira kuwa 9 Kanama 2023, mu mudugudu wa Kabare mu kagali ka Nyamugari ho mu murenge wa Shangi, no mu santeri ya Gishugi yo mu murenge wa Nyabitekeri.

Amakuru avuga ko abazwiho ubujura barimo umugabo witwa Gad n'umugore witwa Francine, aho aba bombi saa saba z'ijoro bibye ihene ebyiri n'imashini eshanu zidoda baza gufatwa saa cyenda zo mu rukerera. Uyu mugabo bahimba Gad yafashwe mu gihe abandi birukanse, umugore bafatanwe ari we Francine ni we wajyanye izo hene.

Abaturage baravuga ko ubujura bw'amatungo mu murenge wa Shangi bumeze nabi, bavuga ko hari aho baherutse kwiba inka, babatesheje barayica, bavuga ko muri ako kagali hibwa nk'ingo 10 mu kwezi.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamasheke bwahamije ko aya makuru ariyo ndetse n'ababikoze bafashwe, bwizeza abaturage ko bagiye gukurikirana ikorwa ry'amarondo mu Mirenge.

 



Source : https://yegob.rw/nyamasheke-umugabo-witwa-gad-yabyukije-umugore-witwa-francine-ni-uko-maze-bajya-kwiba-biza-no-kubahira-gusa-nyuma-ya-kanya-gato-ibyabayeho-byatumye-biri-wese-yicuza-icyatumye-ava-mu-rugo-akajya-kwiba/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)