Nyamasheke: Umukobwa udafite ikimasa cyimya ntibagarure ntashobora kubona umugabo bazabana ubuziraherezo ahobwo ahera ku ishyiga rya nyina.
Mu murenge wa Cyato wo mu karere ka Nyamasheke, haravugwa inkuru y'uko umukobwa ugiye gushaka umugabo agomba kuba yujuje ibisabwa byose n'umusore birimo kuba afite ikimasa ndetse n'ibikoresho byose byo murugo, bitaba ibyo ntazabone umugabo.
Abaganiriye na TV1 dukesha iyi nkuru bavuze ko abasore bo muri uwo murenge bahenze cyane.
Bavuga ko iyi nka igomba kuba ifite agaciro k'ibihumbi 300frw kugira ngo bahabwe umugabo.
Umusaza umwe yagize ati 'ehh barahenze, nonese niba narabyaye umukobwa, biransaba gushaka iyo nka, dufatanye haboneke iyo nka y'ikimasa, ya nka namara kuyibona dushake matera, dushake ibyangombwa byose byubaka urugo, byose umukobwa wanjye abijyanye.'
Undi yagize ati 'uyu muco wo gutanga ikimasa ntabwo ariwo, abantu bakawamaganye, ariko nanone mu gihe ugifite uri umukobwa, ntabwo wagisiga murugo iwanyu kandi ugiye kubaka urugo, ari ifumbire ugiye gushaka.'
Â
Â
Â
Â
Â