Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona! Abamotari n'abashoferi barenga 250 bongeye gufatwa birengagije ibyo basabwe - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona! Abamotari n'abashoferi barenga 250 bongeye gufatwa birengagije ibyo basabwe.

Polisi y'u Rwanda yafashe ibindi binyabiziga 258 birimo imodoka n'amapikipiki bitari bicanye amatara, mu bikorwa byakorewe mu mihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali.

Byafashwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki 15 no ku wa Gatatu tariki 16 Kanama 2023.

Harimo moto 160 n'imodoka 98 zafatiwe muri ibyo bikorwa, ba nyirabyo bategekwa kwishyura amande.

Amatara magufi y'amapikipiki na velomoteri bigenda mu nzira nyabagendwa agomba gukoreshwa igihe cyose no mu buryo bwose.

Imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange na zo zigomba gucana amatara y'imbere mu binyabiziga kuva ku isaha ya saa 6h00 z'umugoroba.

Izindi modoka zafashwe ni izakoreshaga inzira nyabagendwa nijoro zidacanye amatara.



Source : https://yegob.rw/nyamwanga-kumva-ntiyanze-no-kubona-abamotari-nabashoferi-barenga-250-bongeye-gufatwa-birengagije-ibyo-basabwe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)